Perezida Kagame yasabye Abofisiye bato binjiye guharanira iterambere 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 3, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yashimiye abarangije amasomo ya gisirikare y’Abofisiye bato bagera ku 1029, abasaba guharanira icyateza imbere Abanyarwanda. 

Yabasabye kubaka amahoro mu gihugu no gukorera Abanyarwanda nk’umurimo w’ibanze, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, mu muhango wo gusoza amasomo y’aba ofisiye bato bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda.

Ati: “Ba ofisiye bashya bafite inshingano zo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda, mugomba kuyuzuza uko bikwiye. Ndabashimira ubushake mufite n’ubushobozi bwo kuzuza izo nshingano.

Turifuza ko mwarinda igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda ubu ni miliyoni 14, ariko niyo yaba miliyoni imwe, ebyiri cyangwa eshatu, inshingano mufite ni uko igihugu kigira umutekano uhagije, kiba kitavogerwa n’abatagishaka.

Turashaka amahoro, u Rwanda rurayakeneye kuko rwayabuze imyaka myinshi.”

Yavuze ko hashize imyaka 31 igihugu cyubaka amahoro n’umutekano no kubanisha Abanyarwanda ndetse no kubana n’ibindi bihugu kandi buri wese akabigiramo uruhare.

Ati: “Uruhare rwanyu nka ba Ofisiye ruratangiye, rubasaba kwitanga, ikinyabupfura, kugira imyumvire myiza kugira ngo mwebwe ubwanyu mubeho neza n’abanyu n’inshuti n’Igihugu kibone aho gihera giteza imbere Abanyarwanda.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yishimiye kwakira abo bofisiye bashya mu ngabo z’Igihugu, aho yashimye ko buri wese yagize umurava n’ubushake mu myitozo ikomeye banyuzemo kugira basoze ayo masomo.

Yashimiye abatoza babo kuko bagize uruhare rukomeye mu kubategura kugira ngo bazabashe kubahiriza inshingano bahawe.

Perezida Kagame kandi yanashimiye ibihugu by’inshuti z’u Rwanda byarufashije mu gutanga amasomo y’abo bofisiye.

Ati: “Ubufatanye bufasha mu gutuma ibihugu gikomeza gutera intambwe igana imbere.”

Yashimye n’ababyeyi n’imiryango y’abo basirikare basoje amasomo kuko babafashije kugira ngo barangize ayo masomo no kubafasha gufata icyemezo cyo kuba abasirikare.

Ibirori byo kwakira Abofisiye bato bashya byahuriranye no kwizihiza imyaka 25 ishize Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, rimaze ritanga amasomo agenerwa abasirikare bakuru.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 3, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE