Perezida Kagame yambitswe Umudali w’Icyubahiro wa Bahamas

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yambikiwe Umudali w’Icyubahiro mu birori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwigenge bwa Bahamas.
Uwo mudali uri hejuru y’iyindi yose muri Bahamas Perezida Kagame yawambitswe na Guverineri Mukuru Sir Cornelius Smith na Minisitiri w’Intebe Davis, mu kumushimira ubushuti budasanzwe yubatse hagati y’u Rwanda na Bahamas.
Ni ibirori yifatanyijemo na Sir Cornelius Smith, Guverineri Mukuru wa Commonwealth wa Bahamas, Minisitiri w’Intebe wa Bahamas Philip Davisna Minisitiri w’Intebe wa Haiti Ariel Henry, n’Umunyamabanga Mukuru wa Comonwealth Patricia Scotland na Minisitiri w’Intebe Grenada Dickon Mitchell.
Perezida Kagame yashimye Leta ya Bahamas ku cyubahiro yahawe, anagaruka ku nyungu u Rwanda rukura mu kwimakaza umubano wa bugufi n’abaturage b’icyo gihugu.
Yavuze ko umubano w’ibihugu byombi unashingiye ku bufatanye bwa Karayibe n’Afurika.
Yakomeje agira ati: “Amateka dusangiye ntawayahakana kandi ntarafungurwa (diluted) n’inyanja idutandukanya. Uwo mubano ni umusingi ukomeye dushobora kubakiraho ubutwererane bukomeye kandi burushijeho kuramba.”
Umubano w’u Rwanda na Bahamas watangiye mu buryo bweruye ku wa 16 Kamena 2022, ubwo impande zombi zashyiraga umukono ku itangazo rihuriweho rishimangira ko ibihugu byombi byiyemeje imikoranire ya bugufi.
Ni umubano washinzwe hagamijwe kubaka ubushuti bushingiye ku bwubahane n’ubwumvikane bugamije iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.
Uwo mubano uyobowe n’amahame n’icyerekezo cy’Umuryango w’Abibumbye n’amategeko mpuzamahanga, by’umwihariko ajyanye no kwimakaza amahoro n’umutekano ku Isi, uburinganire bw’ibihugu, kubaha ubusugire bwabyo, ubwigenge no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga arimo no kutivanga muri Politiki y’ibindi bihugu.
Uwo mubano kandi ushingiye ku masezerano ya Vienna arebana n’ubutwererane mu bya dipolomasi yo ku ya 18 Mata 1961, n’arebana n’umubano ushingiye ku kugira abahagarariye ibihugu yo ku wa 24 Mata 1963.
U Rwanda na Bahamas bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), no mu yindi Miryango Mpuzamahanga.




