Perezida Kagame yakorewe ibirori by’Isabukuru y’Amavuko muri Samoa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 67 y’amavuko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, yakorewe ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza n’abamugaragiye aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri Commonwealth (CHOGM 2024).

Amafoto yakwirakwijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abanyarwanda n’abanyamahanga banyuranye bagaragaza ko bifatanyije n’Umukuru w’Igihugu kwishimira iyo sabukuru.

Perezida Kagame yavutse ku itariki 23 Ukwakira 1957, akaba umuhererezi mu muryango w’abana batandatu.

Nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu kubohora igihugu cya Uganda yabagamo nk’impunzi imyaka irenga 30, yayoboye Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Paul Kagame yageze mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 1962 ahunganye n’umuryango we bahunze itotezwa, ihohoterwa n’ibindi binyuranye bishingiye ku moko yimakazwaga n’imiyoborere mibi.

Yakuze nk’abandi bana ariko akaba umuhanga cyane aho yize hose, yahoraga ahangayikishijwe n’Abanyarwanda bari barahejwe imyaka myinshi mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.

Byatumye mu mwaka wa 1979 yinjira mu gisirikare yanaherewemo imyitozo mu ishuri rya CGSC ryo muri Leta ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe  z’Amerika.

Mu myaka ya za 1980, Paul Kagame ari mu basirikare barwanyije Leta y’igitugu ya Obote wayoboye Uganda, barayitsinda bimika Yoweli Kaguta Museveni ku butegetsi.

Mu mwaka wa 1986, Paul Kagame yahawe inshingano zo kuyobora urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda.

Kagame yaje kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda nk’uko yari yarakomeje kubyitoza mu myaka ya 1977 na 1978 asura bucece u Rwanda yirengagije ko yatabwa muri yombi kubera urukundo yari afitiye Igihugu n’igishyika yagiriraga abahejejwe ishyanga.

Ni umuyobozi ukunzwe n’Abanyarwanda ndetse n’amahanga yigira ku miyoborere arangaje imbere yimakaza iterambere ry’umuturage, ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora Igihugu guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi.

Mu gitabo gitabo“Conversations with President of Rwanda”  cyanditswe na Francois Soudan mu 2015 kivuga ku buzima bwite bwa Perezida Paul Kagame, Umukuru w’Igihugu yavuzemo byinshi mu bireba ubuzima bwe bwite n’ibijyanye n’akazi abantu bamwe bashobora kuba batari bazi.

Perezida Kagame yavuze ko ari umuntu ukunda gutekereza cyane. Yanga umuha amabwiriza cyangwa amategeko, kuko yubahiriza inshingano ze kandi akazira umuntu umutegeka icyo agomba gukora, cyaba kireba u Rwanda cyangwa we ubwe.

Avuga ko yemera ubutabera n’ubwubahane, akubahira umuntu uko ari kuko adakunda na gato gusuzugura abandi.

Perezida Kagame yahishuye ko yari afite inzozi zo kuzatwara indege cyangwa akaba injenyeri, ariko nubwo amateka yatumye inzozi ze atazigeraho yishimira kuba uwo ari we uyu munsi.

Ntatandukanye n’abandi mu kugaragaza ibyishimo bye, yishimira intsinzi ariko kugera ku byo yiyemeje bikamushimisha kurushaho.

Gusa ahamya ko ataragera ku ntego ye nyamukuru yo kubona u Rwanda ruteye imbere kandi rwarigobotoye imfashanyo z’amahanga.

Yifuza kubona u Rwanda n’Afurika muri rusange byibeshejeho bidategereje imfashanyo kandi abaturage bose babayeho neza.

Perezida Kagame yashimishijwe no gutungurwa n’abamugaragiye aho yitabiriye inama ya CHOGM muri Samoa
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Ukwakira 23, 2024 at 4:11 pm

Isabukuru nziza mubyeyi imana ikomeze ikurinde

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE