Perezida Kagame yakomoje ku mvano y’izina rye ‘Kagame’

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 19, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakomoje ku mvano yo kwitwa izina ‘Kagame’ anakura urujijo ku bibaza niba kuba aherutse guha inshingano abayobozi mu ngabo z’u Rwanda bitwa ‘Kagame’, hari aho byaba bifitanye isano n’uko bitiranwa cyangwa se bafitanye isano.

Yabigarutseho kuri uyu Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru baherutse guhabwa inshingano barimo na Maj. Gen. Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Mu ijambo rye Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba yarahaye inshingano abo bayobozi bafite amazina asa n’irye bidashingiye ku isano bafitanye ndetse ko no kugira amazina asa mu Banyarwanda ari ibintu bisanzweho, anaboneraho gukuraho urujijo ku baba bibaza ko yaba yarahaye inshingano abo bayobozi kubera ko baba bagira icyo bapfana.

Yagize ati: “Mu minsi ishize mu bo twahaye inshingano, nimureba mu mazina murasanga harimo irisa n’iryanjye. Abantu bazi ko nshyira ku kazi barumuna banjye cyangwa bakuru banjye[…] ntaho bihuriye[…] ntabwo ari byo”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bita amazina abana asa, ku mpamvu zitandukanye anahishura n’aho izina rye “Kagame” ryakomotse.

Yagize ati: “Nanjye ubwanjye niswe izina ryanjye bikurikije, umuntu wari ubanye n’abanyise izina.”

Perezida Kagame kandi yumvikanishije ko hari n’abashobora kwita amazina abana babo bahereye ku rye kandi ko bidasobanuye ko bava mu muryango umwe bityo n’abo aherutse gushyira mu nshingano atari cyo yashingiyeho.

Maj. Gen. Andrew Kagame yasimbuye kuri uyu mwanya Umugaba w’Inkeragutabara Maj. Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage na we wagiye kuri uyu mwanya asimbuye Gen. Fred Ibingira.

Maj Gen Alex Kagame yari aherutse gusoza inshingano nk’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique asimburwa na Maj.Gen. Emmy Ruvusha.

Maj. Gen. Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara yasimbuye Maj. Gen Emmy Ruvusha uherutse kugirwa umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 19, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE