Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya Dave Chapelle

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye umuyarwenya w’Umunyamerika Dave Chapelle.

Dave yageze mu Rwanda ku mugoroba w’itariki 30 Gicurasi 2024, aje gutaramira muri Kozo restaurent mu gitaramo cyabaye ku mugoroba w’iyo tariki yahagereye.

Muri icyo gitaramo Dave yahuriyemo n’abandi banyarwenya basanzwe bamenyerewe mu Rwanda barimo Nkusi Urthur na Herve Kimenyi.

Uretse kuba ari umunyarwenya Dave Chapelle ni n’umukinnyi
wa filime, akaba akora inzenya ku
bintu bitandukanye birimo Politiki no kwamamara, imico y’abantu, ibiyobyabwenge, ivanguramoko, hamwe n’imibonano mpuzabitsina.

Dave Chapelle ahuye na Perezida Paul Kagamenyuma y’igitaramo aheruka gukorera mu gihugu cya Kenya ku itariki 29 Gicurasi 2024.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE