Perezida Kagame yakiriye Perezida Daniel Chapo wasuye u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique muri Village Urugwiro

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Perezida wa Mozambique Daniel Francisco Chapo watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Nyuma yo kumwakira, bakomereje mu biganiro byabereye mu muhezo bigaruka ku nzego z’ingenzi z’ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Mu masaha yo mu gitondo ni bwo Perezida Chapo yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali aho yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubutwererane bw’Akarere Gen. (Rtd.) Kabarebe James.

Biteganyijwe ko nyuma yo guhura na Perezida Kagame, bahura n’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi, ashobora gusinywa amasezerano mu nzego nshya z’ubutwererane.

Nyuma y’aho biteganyijwe ko Perezida Chapo aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho aza kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukuru w’Igihugu wa Mozambique yaje asanga mu Rwanda itsinda ry’abagize Guverinoma baje gutegura inzira mu biganiro byakozwe mu nzego zitandukanye.

Muri bo harimo itsinda ryayobowe na Minisitiri w’Ingabo Cristóvão Chume, iryayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Maria Manuela dos Santos Lucas, Minisitiri w’Imari Carla Loveira, Minisitiri w’Igenamigambi n’Iterambere Salim Valá, na Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Ibikorwa bya Gisivili, Ricardo Xavier Sengo.

Intumwa za Mozambique ziri mu Rwanda kandi harimo n’abakora muri Perezidansi n’abaturutse mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta n’iby’abikorera.

Perezida Kagame na Chapo bagize ibiganiro byabereye mu muhezo
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE