Perezida Kagame yakiriye Obasanjo wayoboye Nigeria

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria bagirana ibiganiro nyunguranabitekerezo bigamije ubufatanye mu iterambere.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yaganiriye na Obasanjo ku ngingo zitandukanye zirimo izirebana n’ibibazo by’umutekano biri mu karere, ku rwego rw’Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Obasanjo yashyizweho n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Mu 2021, uwahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, (AU), Moussa Faki Mahamat yamuhaye inshingano nshya zo kumuhagararira mu biganiro bigamije kuzamura amahoro n’umutekano karere.
U Rwanda na Nigeria bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, uburezi n’umutekano.
Ni umubano kandi uganisha ku bufatanye burambye bwubakiye ku nyungu rusange z’Umugabane wa Afurika.
Abashoramari ba Nigeria bakorera mu Rwanda imishinga itandukanye irimo ishingiye ku ikoranabuhanga n’ingufu ndetse mu 2022, Nigeria n’u Rwanda basinye amasezerano agamije ubufatanye mu ikoranabuhanga.
Bafatanye kandi mu burezi aho abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Nigeria ndetse hari n’abo muri icyo gihugu biga mu Rwanda.
Ibihugu byombi bifitanye imikoranire mu by’ubwikorezi bwo mu kirere aho indege ya RwandAir, ikorerayo ingendo mu buryo butandukanye.
Nigeria isanzwe ifite ambasade i Kigali ndetse n’u Rwanda rufite ambasade i Abuja.
