Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa Gambia

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 20, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Pezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa Gambia, Hassan Bubacar Jallow, n’intumwa ayoboye mu rugendoshuri mu by’ubutabera izi ntumwa zirimo mu Rwanda kuva ku itariki 18-21 Gicurasi 2025.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu bubinyujije kuri X, byagize biti: “Umukuru w’Igihugu na Hassan Bubacar baganiriye ku kongerera imbaraga ubutwererane hagati y’inzego z’ubucamanza z’u Rwanda na Gambia.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa na Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja bari mu biganiro Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa Gambia yakiriwemo na Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi.

Hassan Bubacar Jallow yabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR).  

Ubwo Hassan Bubacar n’intumwa ayoboye basuraga Urukiko rw’Ikirenga ku wa Mbere tariki 19 Gicurasi, basobanuriwe imiterere n’imikorere y’ubucamanza bw’u Rwanda by’umwihariko berekwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwa IECMS bufasha abaturage kugera kuri serivisi z’ubutabera biboroheye.

Hassan yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu butabera, ku buryo Gambia ishobora kurwigiriho.

Yashimye uburyo rufite inkiko zigiye zihariye nk’urw’Ubucuruzi, ikoranabuhanga mu bucamanza ndetse n’uburyo ubutabera bushobora gutangwa n’abandi hadategerejwe gusa abacamanza.

Yagize ati: “Muri Gambia turi gushyira mu bikorwa ingamba z’imyaka itanu zigamije guteza imbere ubutabera. Aho u Rwanda rugeze hadufasha gukoresha ikoranabuhanga mu birego bikihuta, gutanga ubutabera budashingiye ku bacamanza gusa ahubwo n’abandi barebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amatego no gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.”

Yakomeje avuga ko aho u Rwanda rugeze muri iryo terambere ry’ubutabera we n’itsinda ayoboye bari kwigiramo byinshi bashobora gukoresha muri Gambia.

Ati: “Mu minsi dufite hano turi kubona zimwe muri ziriya ngamba tuzatangiza muri Gambia kuko twabonye ko u Rwanda rumaze kuziteramo intambwe ifatika.”

Muri Kamena 2025 byitezwe ko izo ntumwa zizasura Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD).

Amafoto: Village Urugwiro

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 20, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE