Perezida Kagame yakiriye Filippo Grandi, Umuyobozi wa UNCHR

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNCHR), Filippo Grandi, kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2025.  

Baganiriye ku kongerera imbaraga ubufatanye bw’u Rwanda na UNHCR n’uruhare rw’u Rwanda mu guha umwihariko kurinda impunzi, kuzinjiza muri sosiyete ndetse n’ibisubizo by’igihe kirambye.

Ni nyuma yuko, Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) bemeranyije kongera umuhati mu kurinda no gushakira impunzi ibisubizo birambye, cyane cyane  gushyiraho gahunda zikomeza guhuza impunzi n’abaturage.

Hari mu biganiro byahuje Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Filippo Grandi, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko ibyashyizwemo imbaraga ni ugutegura uburyo bwo gucyura impunzi z’Abanye-Congo n’iz’Abanyarwanda.

Tariki ya 24 Nyakanga, intumwa z’ibi bihugu na HCR zahuriye i Addis Abeba muri Ethiopia, zifata imyanzuro itandukanye irimo gufasha impunzi gutaha ku bushake, kuzisubiza mu buzima busanzwe no kuzifasha kwiyubaka.

Hashingiwe kuri iyo myanzuro, ku wa 25 Kanama HCR yacyuye impunzi z’Abanyarwanda 533 zari zaragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, izishyikiriza Guverinoma y’u Rwanda.

Uruzinduko rwa Filippo Grandi, rugamije gukomeza gutsura umubano hagati ya Guverinoma n’abafatanyabikorwa mu bijyanye no kurengera impunzi.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE