Perezida Kagame yakiriye abitabiriye inama yiga ku ngufu za Nikeleyeri  

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 1, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye abayobozi batandukanye bitabitabiriye Inama yiga ku guhanga ibishya mu gukoresha ingufu za Nikereyeli muri Afurika. 

Mu bibyakiriye harimo Minisitiri w’Intebe wa Niger Ali Mahamane Lamine Zeine ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Nikereyeri (IAEA), Rafael Mariano Grossi. 

Abo bayobozi bakiriwe nyuma y’uko bari bifatanyije na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard bakitabira umunsi wa kabiri w’iyo nyafurika yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe wa Niger Ali Mahaman Lamine Zeine yaganiriye na Perezida Kagame ku bikorwa by’ibanze ku by’ingenzi bihanzwe amaso muri Afurika ndetse n’inzira zo kurushaho kwimakaza ubutwererane mu nyungu z’abaturage b’u Rwanda n’aba Niger. 

Ni mu gihe kandi Rafael Mariano Grossi, na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byibanze ku mahirwe ari mu gukoresha ingufu za nikeleyeri mu iterambere ry’ubukungu ndetse n’intambwe u Rwanda rumaze gutera iruganisha ku kubaka inganda nto z’ingufu za Nikereyeri. 

Iyi nama yahuje abanyapolitiki n’impuguke muri uru rwego, iribanda ku gushyiraho inganda ntoya zitunganya amashanyarazi ya Nikereyeri (SMRs/MMRs) mu gufasha umugabane kwihaza mu by’ingufu z’amashanyarazi no guteza imbere inganda. 

Abitabiriye iyo nama baturutse mu bihugu birenga 40 byo muri Afurika. 

 Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje akamaro ko kwishyira hamwe nk’Abanyafurika mu gukoresha ingufu zisubira ndetse n’izitangiza ibidukikije kugira ngo zifashe mu kwihutisha gahunda z’iterambere ry’umugabane. 

Yavuze kandi ko abarenga miliyoni 600 muri Afurika badafite amashanyarazi, anashimangira ko ingufu za nikereyeri ari amahitamo arambye kandi atangiza ibidukikije, ashobora gutanga umusanzu ukomeye mu kwihaza ku ngufu z’amashanyarazi no kurwanya ihindagurika ry’ikirere. 

Yasabye abayobozi ba Afurika kubyaza umusaruro aya mahirwe, bashyiraho uburyo bufasha iterambere ry’ikoranabuhanga rya nikeleyeri mu kwihutisha iterambere ridaheza muri Afurika.

Minisitiri w’Intebe wa Niger Ali Mahaman Lamine Zeine yaganiriye na Perezida Kagame
  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 1, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE