Perezida Kagame yahaye ubwenegihugu bw’u Rwanda Umurundikazi Dj Ira

Umurundikazi Iradukunda Grace Divine wamamaye cyane nka DJ Ira yasabye Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda arabumwemerera, asaba inzego bireba gukora ibisigaye.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, ubwo Abanyarwanda batandukanye bari bahuriye muri BK Arena, muri gahunda Perezida asanzwe agira yo kwegera no kuganira n’abaturage.
Ubwo hari hagezweho umwanya wo kwakira ibibazo n’ibitekerezo, Dj Ira ukundwa n’abatari bake mu mwuga wo kuvanga imiziki, yahawe ijambo, arikoresha asaba ubwenegihugu.
Mu magambo ye yagize ati: “Icya mbere nyakubahwa nashakaga kubashimira hamwe n’abo mufatanyije mu nzego zitandukanye, ukuntu abana b’Abanyamahanga duhabwa amahirwe nk’undi mwana wese w’Umunyarwanda, ikindi n’ukubashimira ukuntu umwana w’umukobwa ahabwa amahirwe nk’undi mwana wese w’umuhugu.
[…] Iki gihugu ngewe nakigiriyemo umugisha, mu bikorwa byo kwiyamamaza twari kumwe kugeza ku gihe mwarahiriye kuri Sitade Amahoro. Ni ikintu kidasanzwe cyane, icyifuzo cyanjye kwari ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’Umunyarwandakazi nkibera uwanyu.”
Mu kumusubiza, Perezida Kagame yabimwemereye, asaba inzego zibishinzwe kubukurikirana bakazabimufashamo.
Dj Ira asabye ubwenegihugu mu gihe hashize imyaka 10 ari mu Rwanda kimwe n’abandi Barundi benshi bari mu hirya no hino mu gihugu no mu nkambi ya Mahama by’umwihariko.
Bahunze Igihugu cyabo ubwo uwari umukuru w’icyo gihugu Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu bigatuma hategurwa kudeta yapfubye.
Abenshi bahunze Igihugu guhera mu 2015, kugeza n’uyu munsi ntibarizera umutekano w’Igihugu cyabo ku buryo bahita bataha.

Kwizera patrick says:
Werurwe 17, 2025 at 8:55 amDj ira yarabukwiriye peee kuko ni umukobwa ushoboye kd unitanga haba muri gahunda za leta ndetse no mubaturage azi ibyo akora kd no kuba yatinyutse agasaba ubwenegihugu umukuru wigihugu cyacu nindi ntambwe yateye yo gutinyuka murakoze cyane kumakuru meza mutugezaho