Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe mushya

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya Dr. Justin Nsengiyumva aho asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari kuri uwo mwanya kuva mu 2017.
Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, OGS ryagize riti: “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika, amaze gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya ari we Dr. Justin Nsengiyumva.”
Dr.Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu akaba ari umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025.
Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 124, isobanura ukuvaho kwa Minisitiri w’Intebe n’ishyirwaho ry’indi Guverinoma, ivuga ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.
Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe ayimushyikirije ndetse Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.
Ingingo ya 125 ivuga ko iyegura ry’abagize Guverinoma igika cyaryo cya 1 kivuga ko Minisitiri, Umunyamabanga wa Leta cyangwa undi ugize Guverinoma ashobora kwegura abikoze mu nyandiko ashyikiriza Perezida wa Repubulika ayinyujije kuri Minisitiri w’Intebe.
Icya 2 kigaragaza ko ukwegura kwa Minisitiri, uk’Umunyamabanga wa Leta cyangwa uk’undi ugize Guverinoma kwemerwa iyo, mu gihe cy’iminsi itanu, nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akabimwemerera.
Ingingo ya 119 igaragaza inshingano n’ububasha bya Minisitiri w’Intebe ivuga ko ayobora imikorere ya Guverinoma akurikije imirongo mikuru yatanzwe na Perezida wa Repubulika, akanakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko.
Ategura gahunda ya Guverinoma abigiyeho inama n’abandi bagize Guverinoma; kandi ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi 30 uhereye igihe yatangiriye imirimo ye.
Agena inshingano z’Abaminisitiri, iz’Abanyamabanga ba Leta n’iz’abandi bagize Guverinoma; ahamagaza Inama y’Abaminisitiri, ashyiraho urutonde rw’ibisuzumwa agishije inama abandi bagize Guverinoma, akabishyikiriza Perezida wa Repubulika n’abandi bagize Guverinoma nibura iminsi itatu mbere y’uko inama iba, usibye ibibazo byihutirwa bisuzumwa n’Inama z’Abaminisitiri zidasanzwe.
Ayobora Inama y’Abaminisitiri, icyakora, iyo Perezida wa Repubulika yayijemo ni we uyiyobora; ashyiraho amateka agena intego, inshingano n’imbonerahamwe z’imyanya y’imirimo by’inzego za Leta ziri mu nshingano ze.
Ashyiraho amateka ashyira mu bikorwa amategeko iyo biri mu nshingano ze; ashyiraho amateka yerekeye ishyirwaho n’ivanwa ku mirimo by’abayobozi bakuru barimo; Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe; Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba komisiyo z’Igihugu; Abajyanama n’Abakuru b’imirimo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe n’abandi.