Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa ITC

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 9 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC) Pamela Coke-Hamilton n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko mu Rwanda.
Perezida Kagame na Madamu Hamilton bagiranye ibiganiro byibanze ku bucuruzi, ishoramari n’umwanya w’Afurika mu bucuruzi mpuzamahanga bugenda buhinduka ubutitsa.
ITC ni ikigo mpuzamahanga cyashinzwe mu rwego rwo gufasha Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) binyuze mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye ku guteza imbere ubucuruzi (UNCTAD).
Icyo kigo cyashinzwe mu mwaka wa 1964 gifite icyicaro gikuri i Geneva mu Busuwisi, aho gifite abakozi 300 baturuka mu bihugu birenga 80.
Zimwe mu nshingano z’ingenzi icyo kigo gishyira mu bikorwa, zirimo guteza imbere ubucuruzi, guteza imbere ubukorikori no guhanga imideli, gusuzuma no kwiga amasoko, gutanga inkunga no gukorana n’amahanga mu kugera ku ntego za Loni mu kwihutisha ubukungu.
Imwe muri gahunda yacyo zikomeye ni iya SheTeades ifasha abagore bari mu bucuruzi binyuze mu kuborohereza kubona ubumenyi, ubushobozi ndetse n’abafatanyabikorwa bakorana, byose bigamije kuborohereza gushikama mu bucuruzi.
Iyo gahunda yatangiye gukorera mu Rwanda, aho ibyo bikorwa byose byatangiye kugera ku Banyarwandakazi.
ITC nanone ishyigikira inzego zitegura zikanemeza Politiki zitagira n’umwe ziheza no gushyigikira ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu kongerera imbaraga ibyo bakora.
Icyo kigo cyinjiye mu Rwanda mu mwaka wa 2021 nyuma y’amasezerano cyasinyanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ishami rya ba rwiyemezamirimo b’abagore, binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).
Gahunda ya SheTrades ikorera mu bihugu 38 ku Isi, aho ifasha mu gushora miliyoni zirenga 380 z’amadolari y’Amerika mu mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ku bagore, kuva yashingwa mu 2015.
Hamilton n’itsinda ryamuherekeje mu Rwanda banahuye n’ubuyobozi bw’Ikigo TradeMark East Africa na bamwe muri ba rwiyemezamirimo bagiye babona inkunga n’ubumenyi binyuze muri gahunda ya SheTrade.
