Perezida Kagame yaganiriye n’intumwa ya Trump ku mutekano wa RDC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio, aho bagarutse ku gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Kagame yavuze ko by’umwihariko bemeranyijwe ko hakenewe agahenge mu mirwano ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC, maze hagashakwa igisubizo gihamye gishingiye ku gukuraho burundu impamvu shingiro z’amakimbirane.

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko banagarutse ku kamaro ko kurushaho kwimakaza umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushingiye ku kubahana.

Ati: “Niteguye gukomeza gukorana neza n’ubuyobozi bwa Trump mu kurema uburumbuke n’umutekano abaturage b’Akarere kacu bakwiriye.”


Inyeshyamba za M23 zimaze imyaka irenga itatu zihanganye n’ingabo za Leta mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru zafashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’iyo Ntara. 

Inyeshyamba zamaze gutangaza ko zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma ku wa Kabiri, ndetse n’inzira zakabaye zifashishwa n’umwanzi zose zirafungwa 

Inyeshyamba zafashe uyu mujyi nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize zari zatanze umwitangirizwa ku Ngabo za Leta FARDC wo kuba bashyikirije intwaro ingabo ziri mu Butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihe kitarenze amasaha 48. 

Nubwo abaturage b’i Goma bari mu bihe bidasanzwe, ntibyababujije hamwe na hamwe kugaragariza abarwanyi ba M23 ko bababohoye mu maboko y’ingabo z’igihugu zifatanyaga n’imitwe yitwaje intwaro mu kubambura no kubateza umutekank muke. 

Iyi mirwano yagize ingaruka ku mupaka w’u Rwanda ahaguye ibisasu bikica abaturage icyenda abandi bagera kuri 30 bagakomereka, aho bivugwa ko byatewe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

U Rwanda ruhangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke ushingiye ku mikoranire ya Leta ya Congo n’umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Abo ni na bo bakomeje kwimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri bageze mu buhungiro ari yo yavuyemo kuba Abanyekongo b’Abatutsi batotezwa mu myaka ikabakaba 30 ishize. 

Bivugwa ko inyeshyamba za M23 zacutse mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’imiryango imaze imyaka irenga 25 yaraciriwe ishyanga kubera amacakubiri yimakajwe mu Burasirazuba bwa RDC.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE