Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba RDF, RNP na NISS

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoranye inama n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Ku wa Kane taliki ya 18 Gicurasi ni bwo iyo nama yabaye, Perezida Kagame akaba yaganiriye n’abo bayobozi ku mutekano no kwihutisha gahunda z’ingenzi z’iterambere ry’Igihugu.

Iyi nama yahuje Perezida Kagame n’abayobozi b’Inzego z’umutekano, yabaye mu gihe mu Rwanda hateraniye Inama ya 10 y’Igihugu y’Umutekano, yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.

Iyi nama ihuje inzego zitandukanye z’umutekano muri Afurika, abashakashatsi, inararibonye mu by’umutekano n’abahagarariye amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE