Perezida Kagame yacyeje Ireme Invest mu kuvugurura ubuhinzi bw’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 10
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze imyato Ikigega Ireme Invest ku bw’umusanzu utangaje gikomeje gutanga mu kuvugurura ubuhinzi bw’u Rwanda bukava kuri gakondo bugera ku kwifashisha ikoranabuhanga rihangana n’imihindagurikire y’Ibihe.

Ireme Invest ni ikigega gikorera mu bice binyuranye by’u Rwanda cyatangijwe na Perezida Kagame mu kwezi k’Ugushyingo 2022, kikaba gikora nka Banki yimakaza kubungabunga ibidukikije (Green Bank).

Uwo mushinga ucungwa n’Ikigega cy’Igihugu gitera inkunga Imishinga y’Ibidukikije (FONERWA) ku bufatanye na Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD), ukaba utera inkunga abarimo abahinzi bafite imishinga y’udushya igamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ibikorwa by’icyo kigega byatangiranye akayabo ka miliyoni 104 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 109 z’amafaranga y’u Rwanda, yakusanyijwe ubwo u Rwanda rwakiraga Inama Mpuzamahanga ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Mihindagurikire y’ibihe (COP27).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Dakar muri Senegal, yakomoje ku buryo Ikigega Ireme Invest kiri mu bikomeje gufasha mu mavugurura u Rwanda rukomeje mu ruhererekane rw’ubuhinzi n’ibiribwa.

Aha yasubizaga Claudia Senghor, umwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko washakaga kumenya ingamba z’u Rwanda mu rugendo rwo kwimakaza uruhererekane rw’ibiribwa n’ubuhinzi biramba.

Muri icyo kiganiro yafatanyijemo na Perezida wa Senengal Bassirou Diomaye Faye, Perezida Kagame yavuze ko Ireme Invest yibanda ku gufasha abari mu bice bitandukanye by’Igihugu bifuza kwinjira mu mubare w’abagira uruhare muri iryo terambere.

Yagize ati: “Icyo kigega kuri ubu kirimo gukorera mu gihugu hose, gifasha abahinzi gukora impinduka bashaka zose ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo hanze, n’inzego twashyiriyeho kwita ku ruhererekane rw’ibiribwa mu gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko intambwe imaze guterwa mu Gihugu ishingiye ku bufatanye bw’inzego za Leta, abikorera ndetse n’imiryango itandukanye mu rugendo rwo guhangana n’ingorane zikigaragara mu buhinzi.

Yavuze ko ingorane ya mbere mu buhinzi irimo kuba mu Rwanda no muri Afurika hakigaragara ubuhinzi bwa gakondo ku rwego ruri hejuru, hakiyongeraho imihindagurikire y’ibihe, imyumvire ikiri hasi ku kamaro k’ubuhinzi no kutabona ishoramari rihagije.

Mu gushaka ibisubizo, Perezida Kagame yavuze ko hakozwe impinduka zishingiye ku bufatanye n’inzego zitandukanye, ndetse n’ibihugu mu gukurura ishoramari nk’umushingi w’impinduka zikenewe.

Ati: “Urugero, dufite ubufatanye na IFC bwafashije u Rwanda guhanga igenamigambi ry’ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi rikora mu bice byose by’Igihugu rigahera ku bahinzi baciriritse ariko ryibanda ku buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga ari na bwo buramba.”

Yagaragaje ko abaturarwanda bakanguriwe kugira uruhare rukomeye, bahindura imyumvire aho banigishwa ko umusaruro udahagije n’ubonetse ugatuganyirizwa mu mahanga, bakwiye kuwitunganyiriza aho kugira ngo ujye ugaruka wahenze inshuro zitabarika.

Ati: “Bityo rero impinduka n’amavugurura akenewe gushyirwa mu bikorwa ajyana no guhindura imyumvire y’abantu n’imikorere yabo, kandi tugakomeza kwibaza ibi bibazo mu by’ukuri: Muri Afurika ni iki tudafite, cyangwa ni iki tutazi?”

Perezida Kagame yashimangiye akamaro k’ubufatanye bwa Guverinoma z’Afurika n’abikorera, hamwe no korohereza urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi bw’Afurika bubonwa nk’amahirwe akomeye y’ishoramari no guhaza Isi yose.

Perezida Kagame yashimiye Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu buhinzi (AGRA) n’Umuyobozi wayo Hailemariam Desalegn Boshe, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu gushyigikira urugendo rw’amavugurura mu buhinzi bw’u Rwanda.

Yahamije ko ayo mavugurura yatangiye gutanga umusaruro nubwo hagikenewe gukorwa n’ibindi byinshi birutsa ibimaze gukorwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE