Perezida Kagame ntazibagirwa umunsi yahuye n’urutarangwe muri Zambia

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kugaragaza uburyo yanyuzwe n’uruzinduko rw’amateka aheruka kugirira muri Zambia mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2022, aho yahamije ko atazigera yibagirwa umunsi yahuyeho n’urutarangwe (cheetah) akarwagaza.
Hari ku wa Kabiri taliki ya 5 Mata 2022, ifoto yafashwe uwo munsi ikaba iri mu zakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ko iyo nyamaswa y’inkazi iri mu muryango w’ingwe ubundi zimenyerewe mu mashyamba.
Iyo nyamaswa yayisanze muri kamwe mu duce tw’ubukerarugendo yasuye turimo aka Musi-O-Tunya gaherereye ku Isumo rya Victoria na Pariki y’Igihugu ya Mukuni Big 5 Safaris.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwakira ku meza Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema no gusangira ibya nimugoroba ku wa Kabiri taliki ya 20 Kamena 2023, Perezida Kagame ni bwo yashimangiye ko uruzinduko aheruka kugirira muri icyo gihugu rwamusigiye urwibutso rukomeye.
Perezida Kagame yagize ati: “Urugendo rwanjye i Livingstone mu mwaka ushize rwari urw’amateka. Mu by’ukuri sinzibagirwa ko nahuye n’urutarangwe rumenyereye abantu. Turacyabashimira urugwiro mwatwakiranye ubwo duheruka kubasura.”
Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida Hichilema kuba yubahirije ubutumire bwe akaba yasuye u Rwanda, yemeza ko uru ruzinduko ari kimwe mu bihamya bishimangira umubano mwiza urangwa hagati y’abaturage b’u Rwanda n’aba Zambia.
Yakomeje agira ati: “Nanone kandi ni igihamya cy’ubushake bwo gukomeza gusangira ubumenyi mu rugendo dusangiye rutuganisha ku iterambere rirambye.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda nanone yanahishuye ko ingendo z’indege zihuza Kigali na Lusaka zikorwa hafi ya buri munsi, ziha abaturage b’ibihugu byombi amahirwe menshi yo guhora bagenderana kandi bakarushaho gufatanya mu kongera ubucuruzi n’ishoramari.
Yaboneyeho kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida Hichilema watangiye inshingano z’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Ubukungu uhuza Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA).
Yongeyeho ko u Rwanda rwiteguye kurushaho gukorana na Zambia mu kunoza ubucuruzi mu Karere no kugira uruhare mu ntsinzi y’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).
“[…] Ubwitabire bwawe mu nama ya FinTech Forum [i Kigali kuri uyu wa Gatatu] bushimangira ukwiyemeza mu kwihutisha ubuhadeza mu rwego rw’imari ku mugabane wacu. Mu gihe ingorane zirushaho kwiyongera, kongera imbaraga mu bufatanye bidufasha kongera umusaruro ndetse bikatwongerera icyizere cy’ahazaza.”
Yasoje ahuza ikirahure na mugenzi we bishimira ubuzima bwiza n’ubushuti bukomeje gusagamba hagati y’abaturage b’u Rwanda n’aba Zambia.
Perezida Hichilema yatangaje ko yishimiye kumva Perezida Kagame agarura urwibutso rutangaje yakuye mu ruzinduko rwo mu mwaka ushize.
Yagize ati: “Mu muhango wo kwakirwa na Perezida Kagame dusangira iby’umugoroba, byari agahebuzo kumwumva avuga urwibutso yakuye mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia mu 2022. Twamushimiye urugwiro yatwakiranye ndetse dusangira ikirahure twishimira ubushuti bw’ibihugu byacu. Murakoze.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Hichilema yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo kwerekeza muri Village Urugwiro aho agirana biganiro byihariye na Perezida Kagame.
Ibyo biganiro birakurikirwa no guhura n’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi, ahasinyirwa amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, mbere yo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.












































