Perezida Kagame ntarobanurira ku kibumbiro – Umukecuru Mukarugina

Mukarugina Dorcella, umukecuru w’imyaka 77, utuye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ni umukecuru wizihirwa udatinya kugaragaza amarangamutima ye iyo muganiriye ku miyoborere ya Perezida Paul Kagame.
Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye amarushanwa yo gusoza ubukangurambaga bw’amatora yateguwe n’Umurenge wa Kicukiro, yahamije ko Perezida Kagame atajya arangwa n’ivangura iryo ari ryose.
Uyu mukecuru iyo muganira, agaragaza ko afite icyizere cy’uko Perezida Kagame azayobora u Rwanda n’abanyarwanda bitewe n’uko areba kure.
Akomeza agira ati: “Umuntu wese utazi aho Kagame yavanye iki gihugu biramureba. Igihugu akigejeje ku mata n’ubuki, abana bariga ku mudendezo, abapfakazi bariho ku mudendezo ntabwo arobanurira ku kibumburo. Ntabwo nzi uko navuga Kagame.”
Mukarugina avuga ko yamaze kwiyandikisha kuri Lisiti y’itora kugira ngo azatore neza kuko ngo ntashobora gutora aduyi.
Amwifuriza gutunga agatunganirwa ndetse no kurama kuko ngo aho agejeje u Rwanda nta wundi waruhageza. Agira ati: “Aragakamira aho abandi baburiye.”
Avuga ku miyoborere yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukarugina yavuze ko uwagarura ubuyobozi bwayoboye icyo gihe bwakwikubita hasi, burebye uko abanyarwanda babanye ndetse n’ibyo u Rwanda rwagezeho.
Ati: “Uwagarura umuntu witwa Kinani wa wundi wavugaga ngo ni Ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi yakwikubita hasi agapfa, arebye uru Rwanda uko rusa n’aho ruvuye.”
Mukarugina asaba abageze mu zabukuru kwitegura amatora amatora kandi bakazatora ingirakamaro itarirengagije abapfakazi n’imfubyi.
