Perezida Kagame ni we urubyiruko rwafatiraho icyitegererezo gusa- Dr Utumatwishima

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdllah yasabye urubyiruko kugira Perezida Kagame icyitegererezo bakigira ku ndangagaciro ze zo kurwanya amacakubiri bityo bikabafasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 6 Gicurasi 202, mu Karere ka Bugesera ku Rwibutso rwa Ntarama, ubwo Minisiteri yUrubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kimwe n’ibindi bigo bakorera mu nyubako imwe ya A&P Build, bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Dr Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko bakwiye guhaguruka bakarwanya Jenoside kandi bakumvira inama Perezida Kagame abagira kandi ko nta wundi bafataho icyitegererezo uretse we.
Yagize ati: “Ubundi twebwe nk’urubyiruko rw’iyi myaka nta muntu w’icyitegererezo (Role Model), nta wundi munyamahanga w’icyitegererezo twari dukeneye, twakabaye twigira kuri Perezida Kagame ibishoboka.”
Yongeyeho ati: “Twebwe nk’urubyiruko twagize amahirwe yo gukurira mu gihugu cyiza, tugira amahirwe yo kubona Perezida wa Repubulika, tugira amahirwe turiga, duhura na we, icyadufasha ni ugukurikiza inama atugira tukareba uko yanga amacakubiri, tukamwigiraho ubwitange.”
Dr Utumatwishima kandi yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bifasha kwibuka ubugwari bwa bamwe mu bari abakozi ba Leta, bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Abakora hamwe ni bo bakoraga urutonde, ni bo babatotezaga mu kazi ku buryo n’igihe cya Jenoside cyageze bakaranga aho batuye cyangwa bo ubwabo bakabica.”
Yavuze ko imyaka 30 yari ihagije ngo iby’ingengabitekerezo ya Jenoside bibe byarashize mu bantu.
Ati: “Isomo twakabaye dukura mu mateka yo mu myaka ishize bigaragara ko kuryiga bikigoye, bigaragara ko bigihari. Ubundi ukurikije ibyo u Rwanda twabonye nta muturanyi w’u Rwanda wagahaye urwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, yewe n’amahanga yakabaye yaragize ipfunwe ryo kubona Abatutsi bicwa ntibatabare, igahagarikwa nta ruhare babigizemo.”


