Perezida Kagame n’abayobozi ba UGHE baganiriye ku burezi mu by’ubuvuzi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abayobozi bakuru ba Kaminuza Mpuzamahanga yigisha amasomo y’Ubuvuzi n’Ubuzima kuri Bose (UGHE), baganiriye ku kurushaho kwimakaza uburezi buganisha u Rwanda ku kuba icyerekekezo cy’ubuzima muri Afurika.
Nyagarutsweho yakiraga Umuyobozi w’Icyubahiro wa UGHE Dr. Jim Yong Kim, Umuyobozi Mukuru Prof. Phil Cotton, n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi Dr. Joe Rhatigan, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye bukomeje hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iyo Kaminuza bwibanda ku kuganisha Igihugu ku cyerekezo cyo kuba igicumbi cy’uburezi mu by’ubuvuzi, ubushakashatsi no guhanga ibishya mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu buvuzi.
Kaminuza ya UGHE yatangiye imirimo yayo mu Rwanda mu mwaka wa 2015, aho ifite icyicaro i Butaro mu Karere ka Burera.
Mu mwaka ushize yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 54 baturuka mu bihugu 16 birimo Burkina Faso, Ethiopia, Ghana, Jamaica, Kenya, Liberia, Malawi, Nepal, Nigeria, Sierra Leone, Somalia, South Sudan, Uganda, USA, Zambia n’u Rwanda.
Perezida Kagame ashimirwa guteza imbere urwego rw’ubuvuzi by’umwihariko ku Mugabane w’Afurika.
Kuva icyorezo cya COVID-19 cyibasiraga Isi mu myaka ishize, u Rwanda rwagiye ruzamura ijwi rusaba ibihugu by’Isi n’imiryango mpuzamahanga gukorera hamwe bitegura guhangana biruseho n’ibindi byorezo bishobora gutera.
Muri Kamena 2024 ubwo Perezida Kagame yari mu nama yabereye i Paris mu Bufaransa igamije gutangiza gahunda yo kwihutisha ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika yiswe ‘African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA)’, yagarutse ku buryo ibihugu bimwe byoroherwa no kubona inkingo mu gihe ibindi cyane cyane ibyo muri Afurika n’ibikiri mu nzira y’amajyambere bibura aho bizikura.
Ati: “Icyorezo cya COVID-19 cyatwaye ubuzima bw’abaririwa muri za miliyoni, ariko kinagaragaza isura nshya y’ibijyanye n’ubusumbane hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere. Iyi virusi ntabwo yigeze isiga igihugu na kimwe kitagezweho n’ingaruka, ariko kubona inkingo n’ibyifashishwa mu buvuzi ku gihe byari birimo ingorane n’ubusumbane.”
Mu cyumweru gishize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryageneye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame igihembo cyo kumushimira ubuyobozi yagaragaje mu guharanira ko hajyaho uburyo bwo gukumira, kwitegura no guhangana n’ibihe by’ubuzima bidasanzwe.

