Perezida Kagame na Rio Tinto baganiriye ku rugendo rw’imikoranire mu bucukuzi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ryaturutse mu Kigo Mpuzamahanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya kabiri ku Isi Rio Tinto Minerals Development Limited, riyobowe na Mark Davies, Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga akaba n’umwe mu bagize Komite Nyobozi yacyo.

Ibiganiro byabo byibanze ku ishusho nshya y’imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda na Rio Tinto ndetse n’ahandi hakomeje gukorwa ubufatanye.

Muri Mutarama 2024 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda na Rio Tinto Minerals Development Limited basinyanye amasezerano yo gucukura no gutunganya ubwoko bw’amabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cya Mine, Peterole na Gaze, kuba u Rwanda rwatangira gukorana n’icyo kigo ni amahirwe akomeye mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubera ubuhanga n’ubunararibonye kizanue ku isoko. 

Mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Kampani Rio Tinto Minerals Development Limited ikorera mu bihugu 35.

Lawrence Dechambenoit Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Rio Tinto ubwo hatangizwaga imikoranire mu mwaka ushize, yagize ati: “Rio Tinto itewe ishema no gukorana na Guverinoma y’u Rwanda, bikazafasha gushyirwa mu bikorwa ubunararibonye bw’iyi sosiyete, gushakisha ibuye rya lithium riboneka mu Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba., kimwe n’andi mabuye y’agaciro aboneka mu bice bitandukanye.”

Muri Nyakanga 2024, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukorana na Rio Tinto Minerals Development Limited, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu atagarukira gusa kuri lithium. 

Ubwo bufatanye bugamije kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo lithium, tin, tantalum, tungsten n’ibyuma biboneka mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bwashimangiye ko ubwo bufatanye bugaragaza intambwe ikomeye yari itewe mu kurushaho guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushyigikira iterambere rirambye ry’ubukungu. 

Intego nyamukuru ngo ni iyo guhuza gahunda z’u Rwanda z’iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umusanzu butanga mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu. 

Ayo kandi ngo ni amahirwe akomeye cyane yo gufasha u Rwanda kurushaho gutanga umusanzu ufatika muri gahunda mpuzamahanga yo kwimukira ku ngufu zitangiza ibidukikije. 

Ubwo bufatanye bw’igihe kirekire bwitezweho kwibanda ku gukora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro aboneka mu Gihugu, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho n’uburyo bujyanye n’igihe bwo kuyashakisha. 

Iyi gahunda kandi yitezweho guharanira ko hakusanywa amakuru yizewe ku rwego ruhanitse ndetse akanasobanurwa mu buryo budasobanya hifashishijwe uburyo buteye imbere bwo gushakisha amabuye y’agaciro ari mu butaka.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE