Perezida Kagame na Masai Ujiri bafunguye “Zaria Court Kigali” yuzuye itwaye miliyoni 25$ (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Icyanya cy’ibikorwa remezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco kizwi nka “Zaria Court Kigali” giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Umukuru w’Igihugu yatashye iki cyanya ari kumwe na Masai Ujiri watangije uyu mushinga akaba n’uwashinze Umuryango Giants of Africa, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, Andrew Feinsten.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Masai Ujiri, nyuma yo gufungura iki cyanya yavuze ko hari byinshi nk’umuntu atazi gukora birimo siporo cyangwa ubucuruzi ariko afite ubushobozi bwo gufasha no gushyigikira ababikora, bakagera ku ntego.
Yagize ati: “Nkiri muto twanyuze mu bibazo, ingorane z’ubuzima n’ibindi. Nize ikintu kimwe, ntabwo nari umuntu ukora siporo ku gipimo runaka no kugeza ubu ntabwo mfite ibitekerezo byiza byo gukora ubucuruzi n’ibindi, hari ibintu byinshi ntashoboye. Ariko hari ikintu nize ko nzi gukora, icyo cyari gufasha, gushyigikira abandi mu byo bashoboye gukora ndetse by’umwihariko mu nshingano zanjye nabonye impamvu ntakora ubucuruzi, nashyigikira abo bashoboye kubukora mbashyiriraho uburyo bwiza bwo kubikora kugira ngo batsinde.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko n’ubwo atari umukinnyi cyangwa umuntu ukora siporo muri rusange, ariko amateka yanyuzemo ndetse n’inshingano afite nk’Umukuru w’Igihugu, abihuza mu gufasha abakora siporo kuba bagera ku ntego zabo.
Ati: “Guhuza ibyo bintu bibiri, yaba amateka yanjye, ingorane nanyuzemo ndetse n’inshingano, naje kubona ko ntagomba kubura icyo nakora. Buri gihe ngomba kugira icyo nkora kandi niba nshobora kugira icyo nkora mu gufasha abashobora gukora byinshi bibabyarira inyungu n’Igihugu muri rusange, ibyo byubaka abaturage, imiryango, abantu ku giti cyabo. Rero niba nshobora kugira icyo ntanga cyahuza ibyo byose, biranshimisha.”
Perezida Kagame yavuze ko Siporo ifasha mu iterambere ry’ubukungu bwaba ubw’abantu ku giti cyabo, imiryango ndetse n’Igihugu muri rusange kandi hari ingero nyinshi z’aho byashobotse.
Ati: “Ikora byinshi [siporo] ntabwo ari ukuvuga ngo ahazaza, kandi ndatekereza ko abantu benshi hano n’ahandi barabibona. Bamaze kubona inyungu tuvuze ku mibare mu bantu babona akazi muri uru rwego rwa siporo, iyo tuvuze urugero Arena, Stade […] birimo kubakwa, abantu bazi ko byahaye akazi benshi.”
Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagame, avuga ko ari umuntu ureba kure, uharanira guhuriza abantu hamwe kugira ngo bagere ku iterambere.
Ati: “Iyo uvuze icyerekezo, uvuga ubuyobozi, gukorana n’abantu, ubufatanyabikorwa n’ibindi ushobora gukora kugira ngo uhurize abantu hamwe. Uwo ni we Perezida Kagame. Ndashaka kugushimira, ntabwo nzi ko tubivuga bihagije kubera ko nzi urubyiruko rwo kuri uyu Mugabane rukina siporo ariko nta muyobozi uruha amahirwe”.
Yakomeje avuga ko Perezida Kagame yihariye kuko abona siporo nk’ubucuruzi cyangwa urwego rufasha mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Ati: “Nta muntu utubona, ubona siporo nk’ikintu cyazamura ubuzima bwacu muri Afurika. Tubona siporo nk’uburyo bwo kuruhuka, tubona siporo nk’amarushanwa, ntabwo tubona siporo nk’ubucuruzi. Perezida Kagame yabonye siporo nk’ubucuruzi, nk’inzira yo kuzamura ubukungu, nk’ikintu gishobora guteza imbere ubuzima bwacu n’Umugabane wacu.”
Iki gikorwa remezo, Zaria Court Kigali, cyagenewe ibikorwa bya siporo, umuco n’imyidagaduro yamaze kuzura itwaye miliyoni 25$ [asaga miliyari 36 Frw] ndetse haritegurwa kuyitaha ku mugaragaro.
Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera na studio y’ibiganiro.
Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa.
Zaria Court Kigali irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.
Imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yatangijwe muri Kanama 2023 na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri usanzwe ari n’inshuti y’u Rwanda.





