Perezida Kagame na Emir wa Qatar baganiriye ku mahoro n’umubano w’ibihugu byombi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, Lusail Palace mu Murwa Mukuru wa Qatar Doha, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Emir w’icyo gihugu Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Ni ibiganiro byibanze ku mubano ushingiye ku bushuti hagati y’ibihugu byombi, uburyo bwo kuwuteza imbere mu nzego zitandukanye, ndetse no gukemura ibibazo by’akarere hagamijwe amahoro n’ituze ku nyungu z’abaturage.

Perezida Kagame yagaragaje ko yamaganye igitero cyakozwe na Israel ku butaka bwa Qatar, tariki ya 9 Nzeri 2025, anemeza ko u Rwanda ruri ku ruhande rwa Qatar mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ubwigenge n’ubutaka bwayo.

Yashimangiye ko icyo gitero gihonyora amategeko mpuzamahanga kandi gishyira mu kaga umutekano n’amahoro mu karere Qatar iherereyemo.

Perezida Kagame yanashimye ibikorwa bya Qatar mu gufasha gukemura amakimbirane atandukanye ku Isi no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

 Amir wa Qatar Sheikh Tamim we yashimangiye ko yishimira ubufatanye bw’u Rwanda na Perezida Kagame ku bw’uruhare rwe n’urw’Igihugu cye mu gushyigikira Qatar n’abaturage bayo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko abo bayobozi bombi, bashimangiye ko hakenewe gukurikiza inshingano no gushaka umuti urambye w’intambara mu Karere.

Inama kandi yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’Ibiro bya Amir na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar n’abayobozi bakuru b’u Rwanda bari kumwe na Perezida Kagame.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE