Perezida Kagame mu ruzinduko muri Guinea- Bissau na Conakry

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakomereje uruzinduko rw’akazi mu Burengerazuba bw’Afurika mu Gihugu cya Guinea-Bissau na Conakry, aho yageze muri Guinea Bissau kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Mata 2023.
Ni nyuma y’uruzinduko rw’amasaha 72 Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye i Cotonou muri Benin mu mpera z’icyumweru gishize, rwasinyiwemo amasezerano icyenda y’ubufatanye bw’u Rwanda na Benin.
Mu mihanda ya Conakry, amafoto ya Perezida Kagame yashyizwe mu mihanda yose mu rwego rwo kumuha ikaze muri urwo ruzinduko rwimuwe kuko rwagombaga kuba rwarabaye ku wa 16 na 17 Mata.
Muri Guinea Bissau, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Umaro Sissoco Embaló bagirana ibiganiro mu muhezo byabanjirije kwifatanya n’amatsinda y’ibihugu byombi ari mu biganiro bigamije kurushaho kwagura ubutwererane.
Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Ahmed Sékou Touré, Perezida Kagame na ho ategerejwe kwakirwa na Perezida w’Inzibacyuho Colonel Mamadi Doumbouya.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu cya Guinea-Conakry byatangaje ko biteguye neza urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame, rubaye urwa kabiri agiriye muri Guinea Conakry nyuma y’urwo yahagiriye taliki 8 Werurwe 2016.
Mu 2016, icyo gihugu cyari kiyobowe na Alpha Condé waje gukorerwa kudeta n’Ingabo za Leta taliki ya 5 Nzeri 2021.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu 2016 rwabanjirijwe n’ifungurwa ry’Ambasade y’u Rwanda i Conakry, ndetse icyo gihe u Rwanda na Guinea basinyanye amasezerano anyuranye y’ubufatanye mu nzego zinyuranye.

Nyuma y’igihe gito, Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere (RwandAir), yahise itangira ingendo zerekeza i Conakry.
Mu biteganyijwe muri uru ruzinduko rushya harimo ko ibihugu byombi biza kumvikana ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo urwego rw’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, amabuye y’agaciro n’umuco.
Binavugwa ko ibihugu byombi bishobora no kuganira ku buryo bwo kwagurira ubufatanye mu bucuruzi, ubutwererane mu bya gisirikare, imiyoborere ndetse n’izindi ngingo z’ingenzi mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo gushimangira ubufatanye n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika.
Perezida Kagame mu bihe byashize yavuze ko u Rwanda rwifuza gukorana n’ibihugu byinshi bishoboka, by’umwihariko mu burengerazuba bw’Afurika hibandwa ku kwimakaza amahoro n’umutekano binyuze mu bufatanye bwa gisirikare.
Ari i Cotonou yanashimangiye ko nta mupaka uri ku byo ibihugu by’Afurika bishobora gukorera hamwe mu guhangana n’imbogamizi bihuriyeho birimo umutekano muke, yizeza ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu buryo bwose bushoboka.
Guinea na Benin ni bimwe mu bihugu bihanganye n’ingorane z’umutekano muke uterwa n’imitwe y’iterabwoba ndavuga igendera ku mahame ya kiyisilamu ikomeje umurego wo gufata igihugu cya Burkina Faso ari na ko biteza umutekano muke mu Karere.

