Peace Joris aruhurwa no kuririmba indirimbo z’abana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi Peace Jolis uzwi cyane mu guhimba no kuririmba indirimbo zishimisha zikanigisha abana, avuga ko ashimishwa no kuziririmba kuko zimuruhura. 

Kuva mu Rwanda rwo hambere abana n’abageni baririmbirwaga ibihozo bibaguyaguya, ariko ubu ntibyoroshye kumva indirimbo zagenewe abana bato by’umwihariko. 

Ubwo yaganiraga n’Imvaho nshya, Peace Jolis usanzwe ahanga izo ndirimbo, yavuze ko nta yindi mpamvu ituma yibanda ku ndirimbo z’abana, uretse kuba muri kamere ya buri muntu habamo iy’abana ku buryo yisanga na we bimushimisha.

Yagize ati: “Buriya buri muntu agira umwana umubamo, umwana wahoze uri we kera. Iyo ndirimbira abana rero uwo mwana undimo ni we wongera kuririmba, akongera gukina, agaseka, akishima, ni ibintu bituma numva nduhutse. Navuga ko ari byiza kandi binshimisha.”  

Ku rundi ruhande ariko, uyu muhanzi avuga ko nubwo ashimishwa no  kuririmba izi ndirimbo biba bigoye, kuko kwigira umwana akenshi bigorana iyo uri mukuru.

Avuga ko impamvu Peace Jolis yise Alubumu ye ‘Turirimbane’ ari uko atifuzaga ko yaba iyo kumva gusa.

Ati: “Impamvu nayise ‘Turirimbane’ ni uko nifuzaga ko iba Alubumu yo kuririmbana n’umwana, niba yumvise indirimbo tugomba no kuyiririmbana. Ikindi iyi Alubumu ni imfashanyigisho ku barezi, cyangwa se ku babyeyi. Urugero niba ari indirimbo y’ibihekane cyangwa inyajwi ni byiza ko ayiririmbana n’urimo kumwigisha.”

Uyu muhanzi avuga ko kuririmbana ari uburyo bwiza bwo gufasha umwana kwiga vuba no gufata mu mutwe, ku buryo ibyo yigiye mu ndirimbo bigoye ko abyibagirwa, bitandukanye no ku zindi Alubumu aho usanga inshuro nyinshi zitirirwa zimwe mu ndirimbo zizigize.

Abajijwe niba ateganya gutegura igitaramo cyo kumurika iyo Alubumu, Jolis yavuze ko abiteganya mu gihe abanyeshuri bazaba bari mu biruhuko, ku buryo agomba kuririmbana indirimbo ziyigize akumva niba bazizi neza.

‘Turirimbane’ ni Alubumu igizwe n’indirimbo 10 z’kinyarwanda, zirimo Byuka, ‘I, U, O, A, E’ yigisha inyajwi, Imbata, Ibiti n’izindi.

Ni Alubumu yashyize ahagaragara nyuma y’uko yari aherutse gushyira ahagaragara Extended Play [EP] yise ‘Lala Salama’. 

Iyo EP iriho indirimbo eshanu zirimo iyo yise “Lala Salama”, “Ijoro Ryiza”, “Zuba”, “Ihorere” na “Sleep Tight”.

Uretse kuba yibanda ku ndirimbo zifashishwa mu gushimisha no kwigisha abana, Peace Jolis azwi cyane mu zindi zirimo ‘Nakoze iki’, ‘Musimbure’, ‘Mpamagara’, ‘Un million c’est quoi’, ‘Bihwaniyemo’ n’izindi nyinshi.

Umuhanzi Peace Joris avuga ko kuririmbira abana bimushimisha
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE