Patriots BBC na REG BBC zatangiranye itsinzi imikino ya kamarampaka

Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 78-61, REG BBC itsinda UGB BBC 82-74 mu mukino wa mbere wa ½ mu ya kamarampaka ya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Basketball.
Iyi mikino yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025 muri BK Arena.
Wari uwa mbere ku Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nyuma yaho ivuye muri BAL 2025, Patriots yashakaga kongera kuyitsinda nyuma yo kuba Ikipe rukumbi yayitsinze muri Shampiyona rusange.
Patriots BBC yatangiye neza umukino abarimo Steve Hagumintwari, Raphiael Putney na Furaha Cadeau De Dieu batsinda amanota menshi.
Ku rundi ruhande APR BBC na yo yatsindaga amanota binyuze muri Youssoufa Ndoye
Aka gace karangiye Patriots BBC yatsinze 21 kuri 13 ya APR BBC
Yakomerejeho mu gace ka kabiri ikomeza kongera ikinyuranyo ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Furaha Cadeau De Dieu na Isaiah Williams
Mu mpera z’aka gace, Aliou Diarra, wa APR, yagize imvune asohoka mu kibuga acumbagira bityo ntiyongera gukina.
Ikipe ya APR yagaragaza imbaraga nkeya yagerageje kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Uwitoze Justin na Mukama Victor na Robbyens Williams.
Ako gace Patriots yagatsinzemo amanota 24 Kuri 18 ya APR BBC.
Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 45 Kuri 31 ya APR BBC.
Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yakomeje gukina neza abarimo Isaiah Williams na Kamilindi Olivier bongera ikinyuranyo ndetse agera kuri 53-34
Mu minota itatu ya nyuma APR yatangiye kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Axel Mpoyo na Antino Alvares Jackson watsinze amanota atatu yikurikiranya.
Ako gace karangiye Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 57-47.
Mu gace ka nyuma patriots BBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Kandoh Frank, Bruno Nyamwasa na Raphael Putney na Furaha Cadeu de Dieu ndetse kigera mu manota 20.
Umukino warangiye Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 78-61, yegukana intsinzi mu mukino wa mbere w’iya 1/2 cya kamarampaka ya Shampiyona ya Basketball.
Undi mukino wa ½, REG BBC yatsinze UGB BBC amanota 82-74 yegukana intsinzi ya mbere.
Muri iyi mikino ya ½ amakipe azatanguranwa intsinzi eshatu, aho izakinwa mu buryo bw’uhiga muri itanu (Best of Five), mu gihe mu mikino ya nyuma hazakinwa umwiza muri irindwi.
Umukino wa kabiri, uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 22 Kamena 2025.
UGB BBC izakira REG BBC saa umi, mu gihe Patriots BBC izakina na APR BBC saa kumi n’ebyiri n’igice. Imikino yombi izabera muri BK Arena.




