Pakistan: Uwishe mugenzi we amuziza kumwima urukundo yafashwe

Umusore w’imyaka 22 muri Pakistan yatawe muri yombi azira kwica mugenzi we witwa ‘Sana Yousaf’ w’imyaka 17 wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga amuhoye ko yamusabye urukundo akarumwima.
Polisi yatangaje ko Umar Hayat yiyemereye ko yishe Sana Yousaf amusanze mu rugo i Islamabad ku wa 02 Kamena 2025, amuhoye ko yamusabye ubucuti mu bihe bitandukanye umukobwa akabyanga ndetse akaba yaragerageje no kumwegera ariko agakomeza kumubera ibamba.
Polisi yavuze ko uwo musore yinjiye mu rugo rwe ku ngufu, amurasa amasasu abiri, yiba telefone ye ubundi arahunga.
Ababyeyi ba nyakwigendera babwiye ikinyamakuru BBC ko babajwe n’urupfu rw’umwana wabo kandi ko yari umukobwa w’intwari.
Ababyeyi be bavuze ko nyakwigendera atigeze na rimwe avuga ku wamwishe cyangwa akomoze ku myitwarire ye n’ibindi.
Se yavuze ko igihe umukobwa we yapfaga yarikumwe na nyirasenge mu nzu kandi mbere yo kumurasa ngo yabanje kumuteye ubwoba amubwira ko agiye kumwica mbere y’uko ahunga.
Polisi yavuze ko ubwo bwicanyi ari agashinyaguro kandi bwateje impungenge mu gihugu bituma benshi basabira ubutabera nyakwigendera no gufata uwabikoze.
Nyuma inzego zishinzwe iperereza zaratohoje zifashisha amashusho yafashwe ku ikoranabuhanga ndetse no kumenya icyerekezo cya telefone ya nyakwigendera.
Yousaf yari asanzwe afite abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga aho abagera ku bihumbi 500 bamukurikiraga kuri Instagram, ndetse hafi miliyoni kuri TikTok.
Amashusho ya nyuma yasangije abamukurikira yamugaragazaga ari mu birori by’isabukuru ye ndetse amakuru y’urupfu rwe yashenguye benshi muri Pakistan barimo abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.