Pakistan na Afghanistan bemeranyije agahenge

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 19, 2025
  • Hashize iminsi 2
Image

Pakistan na Afghanistan bemeranyije guhagarika intambara no gukomeza ibiganiro kugira ngo barebe ko amasezerano y’amahoro azashyirwa mu bikorwa nyuma y’ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar. 

Ibihugu byombi byemeranyije agahenge nyuma y’imirwano yari imaze ibyumweru ku mipaka ibahuza, yaguyemo abasirikare n’abasivili barenga 50.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, kuri iki Cyumweru, yatangaje ko Afghanistan na Pakistan bemeranyije gushyiraho uburyo bwo gukomeza ibiganiro no gushimangira amahoro arambye n’umutekano.

Yavuze ko ibihugu byombi byemeranyije ko bizakomeza ibiganiro hagambiriwe ko imirwano ihagarikwa no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryabyo mu buryo bwizewe kandi burambye.

Ku mugoroba wo ku wa 09 Ukwakira, Guverinoma ya Afghanistan yashinje Pakistan kuyivogera nyuma yuko humvikanye urusaku rw’amasasu aremereye mu Mujyi wa Kabul, ibyita igikorwa cy’urugomo kandi giteye ubwoba.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo ya Afghanistan ryagaragaje ko Pakistan yagabye ibitero by’indege ku isoko riri mu Ntara ya Patika mu majyepfo y’u Burasirazuba bwa Afghanistan.

BBC yatangaje ko abaturage bavuze ko inzu z’ubucuruzi nyinshi zasenyutse ariko mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Mujyi wa Peshawar muri Pakistan umwe mu basirikare bakuru ba Pakistan Gen. Ahmed Sharif Chaudhry yavuze ko Afghanistan ikoreshwa nk’icyicaro cy’ibikorwa by’iterabwoba bigamije kuyigabaho ibitero.

Ku wa 12 Ukwakira Afghanistan yemeje ko yagabye ibitero byo kwihorera mu bice bitandukanye birimo ingabo za Pakistan yica abasirikare bayo 58 mu misozi iri ku mupaka wo mu Majyaruguru.

Leta ya Abatalibani yemeje ko ibyo bitero byo kwihorera bije nyuma yuko icyo guhugu kirenze umurongo kikarasa mu Mujyi wa Kabul.

Pakistan ishinja Afghanistan gucumbikira no gutera inkunga umutwe w’intagondwa z’Abayisilamu za TTP, zirwanya ubutegetsi bwayo nubwo icyo gihugu kibihakana.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 19, 2025
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE