Pakistan: Igitero cy’u Buhinde cyahitanye abarenga 26 hakomereka 46

Ku mupaka uhuza Pakistan n’u Buhinde hakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 07 Gicurasi Pakistan ivuze ko u Buhinde bwabagabyeho igitero kigahitana abantu 26, abandi 46 bagakomereka.
Icyo gitero cyiswe ‘Operation Sindoor’ bivugwa ko kibasiye ahantu icyenda muri Pakistan bituma haduka imirwano ikaze ku mpande zombi.
U Buhinde bwatangaje ko abantu umunani babwo bishwe nubwo kuri uyu wa Gatatu hari hateganyijwe inama y’abayobozi b’ibihugu byombi yiga ku bibazo by’umutekano.
Ikinyamakuru Al Jazeera cyatangaje ko icyo gitero kigabwe mu buryo bwo kwihorera nyuma y’ikindi cyashinjwe Pakistan cyagabwe mu kwezi gushize muri Kashmir mu Buhinde.
New Delhi yashinje Leta ya Islambad kuba nyirabayazana ariko yo yarabihakanye itangaza ko hari ubwoba n’ibimenyetso bifatika bigaragaza ko isaha n’isaha u Buhinde bwabagabaho igitero bityo bagomba guhora bari maso.
Mu itangazo ryashyizwe ahabona kuri uyu wa Gatatu, u Buhinde bwavuze ko ingabo zabwo zagabye igitero ku bikorwa by’iterabwoba muri Pakistan byari byaratangiye kubagabwaho.
Al Jazeera yatangaje ko imijyi nka; Muzaffarabad na Kotli, yombi yo muri Kashmir igenzurwa na Pakistan ari imwe mu yibasiwe n’ibitero.
Minisitiri w’Ingabo wa Pakistan, Khawaja Asif, yatangaje ko hari indege eshanu z’u Buhinde zarashwe kandi hari abasirikare bayo bafashwe.
Mu kwezi gushize Pakistan yari yaburiye ko bashobora kugabwaho igitero n’u Buhinde nyuma y’uko ba mukerarugendo bayo bishwe.
Yashinje u Buhinde kuba nyirabayazana w’ibyabaye ngo bubone uko bwegeka ikibazo ku kindi gihugu, mu gihe u Buhinde bwo bwatangaje ko bwizeye neza ko icyo gitero cyagabwe na Pakistan.