Padiri Ntivuguruzwa Balthazar yagizwe Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Uyu munsi ku wa 2 Gicurasi 2023, Papa Fransisiko yatoreye Padiri Ntivuguruzwa Balthazar kuba Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Balthazar yari asanzwe ari umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK). Avuka mu Murenge wa Shyogwe muri Paruwasi ya Kabgayi, Santarali ya Cyanza.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda Ntivuguruzwa wagizwe Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yavutse ku wa 15 Nzeri 1967. 

Yahawe ubupadiri ku wa 18 Mutarama1997, aba umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi.

Musenyeri Balthazar yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi(ICK). Avuka mu Murenge wa Shyogwe muri Diyosezi ya Kabgayi. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE