P Diddy ashobora gushinja ihohotera uwahoze ari umukunzi we

Umuraperi Sean Combs uzwi nka Puff Daddy (P’Diddy), ari mu mugambi wo kugaragaza ko Cassie Ventura wahoze ari umukunzi we, yajyaga amuhohotera, ko ibyabaye byose bari bibiziranyeho kandi banabyumvikanyeho.
Ikinyamakuru Pagesix kivuga ko mu rwego rwo kwirwanaho, abunganira P’Diddy mu mategeko bateganya kugaragaza ko umubano we na Cassie, wari urimo urugomo ku mpande zombi.
Bivugwa bizakorwa mu rwego rwo kwambura Cassie icyizere nk’umwe mu batangabuhamya b’ingenzi ku ruhande rw’ubushinjacyaha.
Cassie yamenyekanye mu muziki kuva mu 2005, ubwo yashyirwaga muri Label yitwa ‘Bad Boy Records’ ya P. Diddy, yatanze ikirego mu 2023 ashinja uyu muraperi kumufata ku ngufu, kumukubita no kumuhatira gukora imibonano mpuzabitsina n’abandi bantu mu gihe cy’imyaka irenga icumi.
Nubwo icyo kirego cyakuweho mu buryo bw’ubwumvikane nyuma y’umunsi umwe, amashusho yo mu 2016 agaragaza P Diddy akubita Ventura mu cyumba cya hoteli yaje gushyirwa ahagaragara, bikomeza guteza impaka n’uburakari mu bantu, bituma cyongera kuzuka.
Ubushinjacyaha buvuga ko P Diddy yahatiraga abantu gukora imibonano mpuzabitsina, akabikora abifashijwemo n’abakozi be n’abandi bantu bo mu muryango we.
Buvuga kandi ko yakoresheje iterabwoba, gukubita no gushimuta abantu kugira ngo abagenzure.
Nubwo yigeze gusaba imbabazi ku byabaye mu 2016, abamwunganira mu mategeko bavuga ko amashusho atari ibimenyetso bihagije by’ibyaha aregwa.
Urubanza rushobora kumara ibyumweru umunani, kandi naramuka ahamijwe ibyaha, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.
P Diddy n’abamwunganira mu mategeko bahinduye umuvuno nyuma y’uko mu minsi ishize aherutse kujya aburana atambaye impuzankano y’imfungwa.
P Diddy arimo kwitegura urubanza rukomeye rutangira kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025, aho ashinjwa ibyaha birimo gucuruza abantu bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina, gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ibindi byaha bifitanye isano n’ubugizi bwa nabi.
