Ombolenga Fitina yasabye Rayon Sports gutandukana nayo

Myugariro Ombolenga Fitina yandikiye Rayon Sports FC asaba gusesa amasezerano kubera ko iyi kipe itubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye.
Ibi bikubiye mu ibaruwa yandikiye Rayon Sports, ku wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025 Imvaho Nshya ifitiye kopi, Ombolenga yagaragaje ko yifuza ko basesa amasezerano kubera ko atahawe ibiyakubiyemo bijyane no kumuzana muri iyi kipe (Recruitement) no kudahemberwa ku gihe.
Ati: “Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo dusese amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports ku bwumvikane kubera ko mutubahirije ibikubiye mu masezerano (Recruitement), harimo no kutampembera igihe.
Amakuru avuga ko Rayon Sports ibereyemo abakinnyi n’abakozi bayo imishahara y’amezi atatu arimo n’uku kwezi kwa Gicurasi.
Amategeko ya FIFA yemerera abakinnyi bamaze amezi arenga abiri badahembwa gusaba amakipe gutandukana na yo.
Ku wa 30 Kamena 2024 ni bwo Ombolenga Fitina yasinye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri mukeba APR FC yari amazemo imyaka irindwi.
