Omah Lay yakoze impanuka ikomeye y’imodoka

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Stanley Omah Didia, uzwi nka Omah Lay, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka.

Ni impanuka yabere i Lagos, bikaba bivugwa ko yangije imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Tesla (zikoresha umuriro n’imirasire y’izuba) z’uwo muhanzi.

Inkuru y’iyo mpanuka yatangajwe n’umuhanzi uba mu Bwongereza, Adesope Olajide uzwi nka ‘Shopsydoo’, mu butumwa yashyize kuri Instagram, nyuma yo gusangiza amashusho y’iyo mpanuka agakurikizaho amagambo yo gushima Imana kubwo kumurinda.

Yanditse ati: “Imana ishimwe kubwo kurinda ubuzima, Omah Lay wari mu modoka ya Tesla, Imana ishimwe ko ari muzima, tuzagura izindi ebyiri (Tesla) nyuma yo gushyira ahagaragara Alubumu. Dufite inkuru nyinshi zo kubara.”

Ikinyamakuru DAILY POST, cyatangaje ko amakuru arambuye kuri iyo mpanuka ataramenyekana neza, gusa ko amashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka y’uwo muhanzi hamwe n’iyo byagonganye zangiritse bikomeye. 

Omah Lay azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Godly, Soso, I’m a Mess, Moving, n’izindi zitandukanye zagiye zikundwa cyane, ndetse akaba ari umwe mu bahetse umuziki wa Nigeria kugeza ubu.

Omah lay yakoze impanuka imodoka ye irangirika cyane we arayirokoka.
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE