Okkamah yashyize umucyo ku mubano we na Kevin Kade

Umuhanzi Okkamah yashyize umucyo ku mubano we na Kevin Kade bahora mu ntambara y’amagambo, haba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Aba bahanzi bombi bize ku Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ryigisha umuziki, rizwi nko ku Nyundo, aho bahoraga bahigana ubutwari ku buryo byavuyemo guhora baterana amagambo bigatuma benshi babona ko baba bafitanye ikibazo.
Ibijyanye n’umubano wabo, Okkamah yabigarutseho mu ijoro ry’itariki 11 Ukwakira 2025, mu gitaramo yizihirijemo isabukuru y’imyaka itanu amaze mu muziki.
Akigera kuri Kigali Universe habereye icyo gitaramo yanamurikiyemo ‘EP’ (Extended Play) yise Nyamabara, Okkamah yaganiriye n’itangazamakuru avuga ko nta kibazo agirana na Kevin Kade.
Yagize ati: “Kevin Kade nta kibazo twigeze tugirana ariko n’umukino w’iteramakofi ubaye waba ukenewe.”
Okkamah avuga ko EP ye ya kabiri yayise Nyamabara kubera ko yashakaga gusobanura ko umuziki ugira amabara atandukanye kandi yose aba ari meza.
Ati: “Nabanje kubihuza n’amabara asanzwe y’umuziki. Kuko buri njyana iba ifite amabara yayo niba ari gakondo iba ifite ukuntu bayibyina bituma igaragaza rya bara ryayo, hanyuma hakaza na ‘nyamabara’ twita y’ibidasanzwe.”
Mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu Okkamah amaze mu muziki yari yashyigikiwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Afrique, Bill Ruzima, Faysal, Might Pop n’abandi benshi bagiye baririmba muri icyo gitaramo.
Ni igitaramo yaririmbiyemo umugore we bakanabyinana, bikaba agahebuzo ubwo yaririmbaga indirimbo yahimbiye umwana we.
Tariki 14 Ukwakira 2020 ni bwo Okkama yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Toto’. Nyamabara EP igiye ahagaragara ikurikiye iya mbere yiswe ‘Ahwi’ yashyizwe ahagaragara mu 2024.


