Nyuma yo gusurwa na Perezida Macron, IPRC Tumba yungutse ishami rigezweho

Kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Claudette Irere n’Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré, batangije ku mugaragaro gahunda y’ikoranabuhanga ya “Mechatronics”.
Iyo gahunda yatangijwe mu mushinga washowemo miliyari 6 na miliyoni 275 z’amafaranga y’u Rwanda, yubatswemo inyubako n’ibikoresho bigezweho bizifashishwa mu kongerera ubumenyi abanyeshuri mu ikoranabuhanga mu by’amashanyarazi, ibya mudasobwa n’ubukanishi.
Iyo ntambwe itewe nyuma y’uruzinduko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiriye muri IPRC-Tumba taliki ya 27 Gicurasi 2021, aho yashimangiye ko u Bufaransa bwiyemeje gushyigikira urubyiruko rw’u Rwanda binyuze mu kubaka ubumenyingiro bugezweho n’ubumenyi bukenewe ku hazaza h’ubukungu butajegajega.
Umuhango wo gutangiza iyo gahunda wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere (AFD) mu Rwanda Germond Arthur n’abandi banyacyubahiro.
Madamu Irere Claudette yavuze ko kuri ubu iri shami rimaze kigeramo abanyeshuri 95, ati: Intego dufite ni uko abanyeshuri biga muri iri shami baba bageze kuri 300 mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024. Gutangiza gahunda ya Mechatronics byatanze umusaruro muri IPRC-Tumba kubera ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.”
Gahunda ya Mechatronics muri IPRC Tumba yitezweho kongera umubare w’abatekinisiye bafite ubumenyi buhambaye bukenewe ku isoko ry’umurimo, cyane cyane mu bijyanye n’inganda zikoresha ikoranabuhanga rigezweho zikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Mechatronics ni ishami rihuza ubukanishi, iby’amashanyarazi ndetse n’ubumenyi mu bya mudasobwa rigamije guhanga no kongera ibikoresho byikoresha nka za robo ndetse na sisitemu zicunga imikorere y’imashini.
Iri shami ni umusingi w’ingenzi mu birebana n’inganda zikoresha, kandi abaryiga ni bo bakenewe mu nganda zigezweho mu nzego zirimo kongerera agaciro ibiribwa, gukora ibikoresho bitandukanye, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, urwego rw’indege, ibya robo, ibya gisirikare, ubwikorezi mu myidagaduro n’ibindi.
Muri IPRC-Tumba, iyo gahunda igizwe n’ibyiciro bitangirwamo amasomo ngiro mu birebana n’inganda, ubukanishi, ibya elegitoronike, amashanyarazi, gukoresha mudasobwa mu bukanishi, ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibindi.
Inyubako igizwe n’ibyumba by’amashuri 10, kimwe ni inzu mberabyombi, Laboratwari izigirwamo gahunda zihariye z’ururimi hamwe n’isomero.
Ni inyubako yubatswe mu buryo bugezweho bworohereza abafite ubumuga ndetse itangiza ibidukikije.
Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida mu mpera za Gicurasi 2021 rwakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano hagati y’ubuyobozi bw’Ikigo Rwanda Polytechnic (RP) na Kaminuza ya Paris-Saclay, by’umwihariko Ishuri Rikuru rya Kaminuza “Institut Universitaire de Technologie Cachan” (IUT Cachan) rizobereye mu bya Mechatronics.
Ayo masezerano yari agamije kubaka ubushobozi bw’abarimu bigisha muri iryo shami rigezweho; aho urugendo rwa mbere rugamije amahugurwa rwabaye mu Kwakira 2021.
Mu mushinga wubatswemo iryo shuri, hanashyigikirwa amahugurwa ahabwa urubyiruko rwo mu Karere ka Rulindo hibandwa kuri IPRC-Tumba n’amashuri ane ya TVET ari yo (APEKI, Bushoki, Kinihira na Buyoga TVET School.







