Nyuma ya Perezida Museveni nta musivili uzayobora – Kainerugaba

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko nta musivili ushobora kuzayobora Ubugande nyuma ya Perezida wa Repubulika Kaguta Yoweli Museveni.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri, Gen Kainerugaba yagaragaje ko igihugu kizayoborwa n’Umusirikare cyangwa Umupolisi.
Yagize ati: “Nta musivili uzayobora Ubuganda nyuma ya Perezida Museveni. Inzego z’umutekano ntizizabyemera. Umuyobozi uzakurikiraho azaba ari umusirikare cyangwa umupolisi.”
Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2023, Gen Kainerugaba yavuze ko umunsi umwe azaba Perezida wa Uganda ndetse asaba Umukuru w’iki gihugu akaba na Se, Yoweri Kaguta Museveni, kumusubiza ku buyobozi bw’Ingabo yari amaze igihe akuweho.
Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 50 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.
Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.
Mu 1999 nibwo Kainerugaba yinjiye mu ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza.