Nyirinkindi yahakanye gusubiramo indirimbo ‘Mutore Cyane’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi Nyirinkindi Gisa Ignance, wamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Mutore Cyane‘ yifashishijwe mu kwamamaza Umukuru w’Igihugu mu matora ya 2017, yahakanye ibijyanye no kuba yasubiyemo iyi ndirimbo avuga ko yayikoreye iyunganira.

Ni nyuma yo gushyira ahagaragara iyo yise ‘Mukunde Cyane’ na yo irimo amagambo ajya gusa n’ayo muri ‘Mutore Cyane’ ziri no mu njyana zisa, abenshi bahereyeho bibaza niba yaba yarayisubiyemo cyangwa akayivugurura.

Aganira n’Imvaho Nshya, Nyirinkindi yayitangarije ko iyo ndirimbo atari iya mbere yasubiwemo, ahubwo ari indi yakoze kugira ngo yunganire iya mbere kuko na yo igihari.

Yagize ati: “Ntabwo navuga ngo indirimbo ‘Mutore Cyane’ nayisubiyemo ahubwo nayihaye iyunganira kuko zose zivuga ku Mukuru w’Igihugu, ariko aho zitandukaniye ni uko imwe yifashishwa mu gihe cy’amatora.”

Uyu muhanzi avuga ko yarebye agasanga Abanyarwanda baramutoye bamukunda kandi kugira ngo asohoze ibyo yabemereye bagomba kumukunda no kumufasha kugira ngo bigerweho, ari na byo yashingiyeho akora iyo yise ‘Mukunde Cyane’.

Ati: “Nyuma yo kumutora, twamutoye n’ubundi tumukunda, ni yo mpamvu mvuga ngo mukunde cyane. Rero tugomba no kumushyigikira kugira ngo imihigo n’ibyo yatwemereye byose arusheho kubigeraho, tumwereka ko Abanyarwanda bose tumuri inyuma.

[…] Hari aho mvuga ngo Abanyarwanda twese tukuri inyuma komeza umuheto. Niba afashe umuheto tugomba kumutwaza no kumuha imyambi kugira ngo abashe gufora ageze kure kuko tumuri mu bitugu ku rugamba rwo kurasanira iterambere n’ubusugire bw’Igihugu cyacu.”

Arongera ati: “Impamvu nazirekeyeho zombi ni uko Mutore Cyane yakorewe amatora ariko no mu buzima busanzwe iyi ‘Mukunde Cyane’ itwibutsa ko kumukunda ari ihame kuko yadukunze mbere.”

Nyirinkindi avuga ko amaze iminsi ahugiye mu gukora indirimbo, kuko hari indirimbo zirenze ebyiri zafatiwe amajwi kandi hari n’izo arimo gufatira amashusho bityo abakunzi b’ibihangano bye bakwiye kumwitegaho ibyiza bizabanyura.

‘Mukunde Cyane’ imaze ibyumweru bibiri ku muyoboro wa YouTube we, ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 30, yakunzwe n’abarenga 300 ikagira ibitekerezo by’abayikunze 67.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE