Nyaruguru: Bafashwe bikoreye amabalo 5 ya caguwa bakuye mu Burundi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, ku wa Gatanu taliki ya 3 Werurwe, yafashe abagabo batatu bakekwaho kwinjiza mu gihugu magendu y’imyenda ya caguwa.
Bafatiwe mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Yaramba mu Murenge wa Ngera bikoreye amabalo atanu bari bakuye mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafashwe mu rukerera, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abaturage bo mu kagari ka Yaramba, ko hari abagabo batanu binjije magendu y’imyenda ya caguwa bayikuye mu gihugu cy’u Burundi. Hagendewe kuri ayo makuru abapolisi babategeye mu Mudugudu wa Kirwa, bakibabona babiri muri bo batura hasi amabalo bari bikoreye bariruka baracika, hafatwa batatu n’amabalo atanu bari bazanye.”
Bamaze gufatwa bavuze ko bari bagiye gucururiza iyo myenda mu isoko rya Busoro riherereye mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye.
CIP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru yatumye iyi magendu y’imyenda ifatwa, asaba abacuruzi kurangura no gucuruza ibicuruzwa byemewe kandi mu nzira ziteganywa n’amategeko bakirinda gushora imari muri magendu kuko bibateza igihombo.
Itegeko ry’Umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).