Nyaruguru: Babiri bafashwe bagiye kugurisha moto bakekwaho kwiba
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, yafatanye abantu babiri moto bakekwaho kwiba umuturage bayikuye iwe mu rugo.
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko na mugenzi we w’imyaka 24, bafatiwe mu Mudugudu wa Kivu, Akagari ka Kivu mu Murenge wa Kivu ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage utuye mu kagari ka Rugerero ko yabyutse mu gitondo agasanga hari umuntu atazi wamukingiraniye mu nzu, yareba aho yayirazaga amaze kwica urugi akayibura, mu bikorwa byo kuyishakisha, Polisi yaje kumenya ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ko hari umusore mu kagari ka Kivu, urimo gushakisha umukiriya wa moto, yahise atabwa muri yombi na mugenzi we byaje kugaragara ko bafatanyije kuyiba ndetse no mu rugo rwe akaba ari ho bayibikaga.”
Bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kivu kugira ngo hakomeze iperereza, moto bafatanywe isubizwa nyirayo.
SP Habiyaremye yashimiye uwibwe wihutiye gutanga amakuru, aboneraho kuburira abagikomeje kwishora mu bujura n’ibindi byaha ko nta gahenge bazabona kuko Polisi yabahagurukiye ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.
Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ikomeza ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba 2 iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.