Nyarugenge: Abagore bishimira ko basubijwe agaciro basabwa gukorera hamwe (Amafoto)

Abagore bo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bishimira ko basubijwe agaciro, ariko na bo basabwa gukorera hamwe kugira ngo babashe kugera ku ntego z’iterambere.
Byagarutsweho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro ku Cyumweru. Ni umunsi waranzwe n’ibikorwa byo gupima indwara zitandura, kugaragaza ibikorwa byagezweho n’abagore, kuremera abagore batishoboye unitabirwa n’abafatanyabikorwa barimo Duhamic Adri.
Mukankusi Dative wagabiwe inka ashima ko umugore yahawe ijambo kandi ko yakuze yumva bavuga ko abagabo ari bo bahana inka ariko ngo kubera imiyoborere myiza, n’abagore baragabirana.
Ati “Nakuze numva bavuga ko guhana inka ari iby’abagabo gusa none abagore bagenzi banjye ni bo bangabiye.
Inka bampaye igiye kumfasha kwivana mu bukene, umwaka utaha ku munsi w’umugore wo mu cyaro nkazatanga ubuhamya bw’ibyo nzaba naragezeho”.
Uwimana Bernadette, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Kigali ashimira abashoramari barimo n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahaye akazi abagore 30 na bo bagashobora kwiteza imbere.
Ati: “Hari imishinga irimo ubwubatsi dukuramo ibitunga imiryango yacu ku buryo nta mugore w’Umurenge wa Kigali ukipfumbata”.
Bishimira ko bubakiwe ivuriro rigashyirwamo igice cy’aho ababyeyi babyarira, mu gihe bakoraga ingendo bajya kubyarira ku Muhima.
Bubakiwe isoko ku buryo abagore bavuye mu muhanda bakaba baricururizamo.
Uwimana Jeannette wo mu Kagali ka Kigali mu Murenge wa Kigali witeje imbere, na we ahamya ko abagore bari barahejwe batagera ahabereye ibirori.
Mu buhamya bwe, avuga ko yabanje kwikorera agataro, ubu yoroye inka kandi abasha kwishyurira ubwisungane mu kwivuza umuryango we.
Akomeza agira ati: “Nabanje kuba ndi mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ubu ndi mu cya kabiri nkaba nshaka kujya mu cya Gatatu.
Nk’umugore wo mu cyaro niteje imbere kuko mfite umwana wiga kaminuza muri Canada”.

Mugabo Letitia Gatesi, umuyobozi mu nzego z’abagore mu Rwanda, yavuze ko umugore mwiza ateza imbere igihugu cye.
Yagize ati: “Guteza imbere ishoramari ni ingenzi kuko ni uguteza imbere igihugu by’umwihariko umugore wo mu cyaro. Iterambere ry’umugore wo mu cyaro ni inkingi y’ubukungu bw’igihugu”.
Murorunkwere Marie Chantal, umwe mu bagore bagize Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umugore yahawe ijambo kuko ngo mbere yirirwaga mu rugo, yajya guhinga agaheka umwana anakuruye amatungo inyuma ye.
Leta yashishikarije abagore kwibumbira mu matsinda, kugira ngo bashobore kwiteza imbere.
Akomeza agira ati: “Umugore n’umugabo bumvikana, abana bagira imibereho myiza. Umugore wo mu cyaro ntiyiyumvishaga ko yajya aho abandi bari”.
Ku rundi ruhande, avuga ko hakiri imbogamizi z’amakimbirane yo mu muryango ashobora gutuma abana barwara imirire mibi, inda zitateganyijwe ziterwa abangavu bityo ibyo ngo bikabangamira iterambere ry’umugore wo mu cyaro.
Ati: “Nk’umugore wo mu cyaro nitumara kumvikana mu muryango, igihugu kizabaho neza ntabo tuzaba ba rusahurira mu nduru”.
Murebwayire Betty, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye Imvaho Nshya ko umunsi w’umugore wo mu cyaro ari umunsi bongera guhura bakareba aho umugore avuye naho ajya.
Yasabye abagore kwitinyuka. Ati: “Turabashishikariza kwitinyuka kuko mwifitemo ubushobozi. Umugore yagombye kugira itsinda abarizwamo kuko iyo utari hamwe n’abandi uguma muri bwa bwigunge ugasigara inyuma mu iterambere”.
Insanganyamatsiko y’uwo munsi igira iti ‘Iterambere ry’umugore wo mu cyaro, ni inkingi y’iterambere’.
Abagore bacuruza ibyoroheje, bongerewe igishoro na bagenzi babo bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi.
Basabwe kudasesagura amafaranga bahawe ahubwo ngo bazayabyaze umusaruro kandi ngo bakwiye gukoresha neza inkunga bahabwa.
Mu baremewe ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu Karere ka Nyarugenge, barimo abagore 10 bafite abana bari mu mirire mibi, umugore umwe worojwe Inka, abagore bo mu rugaga rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi bishyurira Mituweli abagore 35.
Abagore 5 bacuruzaga agataro, bahawe igishoro mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Ntirushwa Christophe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali ari naho umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wabereye ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko bamaze gusezeranya imiryango 325 bakaba bateganya gusezeranya indi miryango isaga 200.








KAYITARE JEAN PAUL