Nyanza: Ibikorwa by’inzego z’umutekano byerekana Kwibohora nyako -Dr Mugenzi

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice yifatanyije n’Ingabo z’abaganga b’inzobere bo muri ‘EAC’ mu gikorwa cyo gusoza ibikorwa by’ubuvuzi bwahabwaga abaturage mu Bitaro by’Akarere bya Nyanza, hanatahwa inzu 16 zo guturamo zahawe abatishoboye zubatswe n’inzego z’umutekano, byerekana Kwibohora nyako.

Minisitiri Dr. Mugenzi yanashyikirije imiryango 16 inzu zo guturamo nazo zubatswe n’inzego z’umutekano, nyuma yo gukurwa mu nzu mbi zashyiraga mu kaga ubuzima bwa bamwe mu baturage, mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza.

Yagaragaje ko ingabo z’u Rwanda n’izaturutse mu bindi bihugu zakoze ibikorwa bikomeye anagaragaza ko bitagarukiye aho gusa.

Yagize ati: “Turashima cyane Ingabo na Polisi mu bufatanye bafitanye n’abaturage bacu mu kubateza imbere cyane cyane bahindura imibereho myiza yabo.

Ibikorwa byakozwe ni byinshi harimo kubaka inzu z’abatishoboye, gutanga amazi, gutanga amashanyarazi ariko by’umwihariko kuba barageze kuri ibi bitaro bya Nyanza bakaza kubaha serivisi z’ubuzima ni ibyo gushima cyane.”

Yongeyeho ati: “Muri iki gihe nk’uko bamaze kubitwemerera ni ibikorwa bitarangiriye muri iyi minsi y’amezi 3 bamaze, ahubwo ni ibikorwa bizakomeza kandi ni ubufatanye turabushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wemeye ko mu mirimo myinshi Ingabo na Polisi bagira baza no guha serivisi nziza abaturage bacu.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi yavuze ko ari ubudasa bw’u Rwanda.

Ati: “Ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda ndetse n’Ingabo zo mu bihugu bigize EAC kuba barashoboye gutanga serivisi ihindura ubuzima bw’abaturage, ni igikorwa gikomeye ni n’ubudasa bwo mu gihugu cyacu, byerekanye ukwibohora nyako.”

Yasobanuye ko ibyo bikorwa byatanze umusaruro kuko

abarwayi bari bamaze igihe bategereje abaganga, baravuwe ndetse n’abatari bafite amacumbi barayabona, barabyishimiye.

Ati: “Umusaruro uragaragara, ahenshi twari dufiote ibibazo bitandukanye nko kubona inzu z’amacumbi y’abatishoboye, ariko kuba tumaze kubona inzu zigera muri 70 zubatswe n’inzego z’umutekano ni ibyo gushimwa cyane.”

Minisitiri Dr Mugenzi yakomeje agaragaza ko hirya no hino mu gihugu hari n’ibindi bikorwa byakozwe n’inzego z’umutekano bigamije guhindura ubuzima bw’abaturage bakagira imibereho myiza.

Yagize ati: “Nko mu Karere ka Kayonza, batashye umuyoboro w’amazi ndetse no mu Karere ka Rulindo, kugira ngo uyobore amazi uyavane mu musozi uyageze ku baturage, ni igikorwa gikomeye cyane. bisize isura nziza y’ubufatanye  n’abashinzwe umutekano.

 bigaragaza ubufatanye bukomeye cyane abaturage bacu biyumvamo abashinzwe umutekano kuko na bo babafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.”

Abaturage na bo biyemeje gufatanya n’Ingabo z’Igihugu na Polisi gucunga neza umutekano w’Igihugu no kuzafata neza ibikorwa bamaze kubakorera, kuko ubungubu ari ibyabo kandi bakaba ari bo bashinzwe kubirinda.

Ibindi bikorwa bimaze igihe bikorwa n’inzego z’umutekano, harimo ibiraro birenga 10 byubatswe, amashuri y’amarerero n’ibindi bikorwa  byagiye bihindura imibereho myiza y’abaturage.

Kugeza ku itariki ya 2 Nyakanga 2025 hamaze kuvurwa abantu 2 238.

Inzego z’umutekano zavuye abaturage bishimangira ko imikoranire ari ntamakemwa
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice
Ingabo za EAC zifatanyije n’iz’u Rwanda mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’umuturage
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE