Nyamutoro yishimiye kugira uruhare mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Eddy Kenzo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro, akaba n’umugore wa Eddy Kenzo yishimiye kugira uruhare mu kuyobora amashusho y’indirimbo y’uwo muhanzi nshya yise “Nkulowozaako”.

Mu butumwa busa nk’ubwiganjemo urwenya Minisitiri Nyamujtoro yashyize ku rukuta rwe rwa X (Twitter), yagaragaje ko atewe ishema n’uruhare n’umusanzu yatanze mu ifatwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo.

Yanditse ati “Byari bikwiye ko hagira umbwira hakiri kare ko umunsi umwe nzaba ndi umuyobozi w’amashusho utishyurwa, wikorera inyuma y’amashusho!”

Yakomereje mu rwenya, yibutsa usanzwe ari Umujyanama wa Eddy Kenzo ko serivisi ze zishobora gutangira kwishyurwa mu bihe bya vuba.

Ati “Manager Beta, uzitonde kuko serivisi zanjye zigiye kuba iz’umwuga. Wenda ukwiye kuvugurura urutonde rw’abagenerwa amafaranga hakiri kare mu gihe ngihendutse.”

Nyamutoro yasoje ubutumwa bwe asaba abakunzi b’umuziki n’abakurikiranira hafi urukundo rwabo gukomeza gukwirakwiza urukundo muri ibi bihe, abasaba kandi kudasiba kureba amashusho y’iyo ndirimbo.

Ati “Muri ibi bihe byo gukwirakwiza urukundo, ntucikwe no kureba amashusho y’indirimbo Nkulowozaako ya Eddy Kenzo kuri YouTube.”

‘Nkulowozaako’ ni indirimbo y’urukundo aho Eddy Kenzo agaragaza amarangamutima akomeye afitiye umukobwa akunda, anamwizeza ko urukundo rwe rudashidikanywaho.

Mu gitero cya mbere, Eddy Kenzo avuga ko urukundo afitiye uwo mukobwa ari urw’ukuri, umutima we unyuzwe kandi yumva ko byose byiza bimubereye.

Indirimbo Nkulowozaako yiganjemo amagambo y’Ikigande, ariko irimo ibisobanuro byimbitse by’urukundo, kurambagiza no kwiyemeza.

Muri iyo ndirimbo  kandi Eddy Kenzo yagaragaje ubushobozi bwo kuvanga injyana isanzwe n’amarangamutima, agashyira imbere umuco wo gukunda by’ukuri.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE