Nyamasheke: Yaretse akazi arikorera, arakoresha 11 ahemba 1.500.000 Frw

Uwineza Pie w’imyaka 43 yaretse akazi ka Leta yari amazemo imyaka 15 atangira kwikorera none uyu munsi akoresha abantu 11 ahemba amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 500.
Umugabo utuye i Tyazo mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, akimara kureka akazi ka Leta yashinze aho inzu icuruza ikawa yo kunywa yise Kivu Side Coffee Shop.
Gufungura ubwo bucuruzi bw’ikawa ntibyabaye amahirwe yo guhanga umurimo gusa ahubwo byanatumye abaturage babona aho bashobora gusohokera hagezweho.
Ni ubucuruzi avuga ko yabufunguye mu mezi atatu ashize yisunze abandi bantu babiri aho bakomeje kwagurira mu gukora ibikomoka ku ifarini, resitora, n’ibindi.
Ati: “Twatekereje gukorera aha mu i Tyazo mu kagari ka Kibogora mu rwego rwo gushyigikira umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame, wahagejeje ibikorwa remezo by’ingenzi birimo umuhanda wa kaburimbo Kivu Belt, uva Rusizi ugaca hano ujya Rubavu, n’uyu wa Tyazo-Kibogora-Kabuga, na Kaminuza ya Kibogora Polytechnic bisanga ibyari bihasanzwe birimo ibitaro bya Kibogora, amashuri, insengero n’ibindi.”
Yavuze ko batekereje gucuruza ikinyobwa cy’ikawa kugira ngo bafashe abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba kuryoherwa n’umusaruro w’ikawa beza ku bwinshi.
Kubyerekeranye no gutanga akazi, ati: “Mu mezi 3 tumaze dukora dufite abakozi 11 bahoraho bose b’urubyiruko barimo ab’igitsina gore 5. Barimo 4 bafite ubumenyi burimo n’ubwa kaminuza, barimo uwanonosoye neza ibyo gutunganya kawa, tukagira 4 barangije ayisumbuye n’abandi 2 badufasha mu bindi birimo isuku, tukagira n’abaza bitewe n’akazi dufite kadahoraho, muri abo tukagira abo twakuye ahandi tubongerera umushahara. Abo bose tubahemba hafi 1.500.000 buri kwezi.”
Avuga ko ashaka guhesha agaciro kawa ihingwa mu burengerazuba bw’Igihugu, gukora na resitora akaba yarabikoze ashaka guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri iyi Ntara.

Anafite intego yo guteza imbere ikinyobwa cy’icyayi, iterambere ry’ibikorwa remezo rikajyana n’iry’imibereho myiza y’abaturage.
Avuga ko azakomeza gushyira imbaraga mu kongera urubyiruko akoresha n’umushahara aruhemba, anarwigisha kwihangira imirimo.
Ashimira Perezida Kagame impanuro ze mu kwihangira umurimo, no kuba yaragejeje ibikorwa remezo byari bikenewe muri aka gace.
Urubyiruko rwabonye akazi muri ubu bucuruzi, rwishimira ko bukomeje kubafasha guhindura imibereho kandi rukaba rutagitaka ubushomeri.
Kwizera Gloria ushinzwe umutungo n’imicungire y’abakozi, yagize ati: “Narangije kaminuza, nkora ibyo nize, umushahara ampa uranyuze. Iyo adahanga umurimo mba nkiri umushomeri. Twishimira uburyo anatugira inama yo kuzigama ngo tuzagire icyo twigezaho ejo hazaza hatuma natwe duhanga umurimo tukagira abo dukoresha.”
Abagana iryo guriro ry’ikawa inyobwa, bamushimira ko yabateguriye ahantu hazima ho gusohokera no kwifata neza.
Twagirumukiza Jean Paul wari wasohokanyeyo n’umugore we, yagize ati: “Icya mbere twishimira ni ukuba twarabonye ahantu heza hafutse dusohokera n’imiryango yacu; tukishimira ubuhinzi bwacu kuko mbere washakaga aheza ho gusohokera ukarinda kujya i Kamembe, Gisenyi, Kigali n’ahandi.”
Abanyeshuri biga muri Kibogora Polytechnic na bo ngo baruhutse ingendo bakoraga bajya gushaka ahantu bakwiyakirira mu Mujyi wa Rusizi.


Dushimana Emmanuel says:
Mutarama 17, 2025 at 12:51 pmNibyiza twishimiye iterambere iwacu : mukomeze mwagure ibikorwa natwe tubone akazi murakoze cyane
Uwingeneye Beatha says:
Mutarama 17, 2025 at 5:05 pmNatwe nkabahaturiye twarishimye kubwa kivu side coffee shop. Ubu niho dusohokera twinywera agakawa!!!!!
Anonymous says:
Werurwe 28, 2025 at 2:45 pmNakomerezaho kwitezaimbere