Nyamasheke: Uwiciwe kwa se wa batisimu muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Umubiri w’umusore wishwe afite imyaka 24 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, washyinguwe mu cyubahiro nyuma yo kuwimura uvanywe aho yari ashyinguwe hatari mu rwibutso rwa Jenoside.
Uwo musore ni umwe mu bari bahungiye kuri Kiliziya Gatolika ya Hanika ariko akarokoka ubwicanyi bwahakorewe, ariko nyuma akaza kwicirwa kwa se wamubyaye muri batisimu.
Kugeza muri uyu mwaka, umubiri we wari ushyinguwe mu Mudugudu wa Kanyenkondo, Akagari ka Mutongo, Umurenge wa Macuba Akarere ka Nyamasheke.
Nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe na mushiki we Mukamuyoboke Vestine, bafashe icyemezo cyo kumushyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Hanika kuko kumugumisha aho yari ashyinguye basanze atari byiza cyane ko batajyaga kumwibuka nk’uko bikorwa ku bashyinguye mu nzibutso.
Ati: “Ubu ni bwo twumva turuhutse neza kuko nubwo twari tuzi aho ashyinguye ariko hatari mu rwibutso. Twasanze ari ngombwa kumwegereza abandi ngo tujye tubibukira hamwe kuko tutagiraga igihe cyo kujya kumwibuka.”
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Hanika, ari na ho hubatse Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Hanika, ni na ho hasorejwe icyumweru cy’icyunamo ku ya 13 Mata 2024.
Hatangiwe ubuhamya bw’ubwicanyi ndengakamere bwahakorewe kuko hari hahungiye Abatutsi hafi 15 000 bahateze amakiriro, nyamara ku wa 11 Mata Interahamwe zari zimaze igihe zibagabaho ibitero birwanaho zagabye igitero simusiga zirabica harokoka mbarwa.
Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 8,438, indi irenga 6,000 kugeza ubu ntiraboneka ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Abo mu miryango itarabona babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje gushengurwa no kuba batazi aho baguye kandi bamwe mu babishe barafunzwe bakarangiza ibihano uyu munsi bakaba badatanga amakuru.
Bashengurwa kandi n’uko n’abandi baturage babirebaga bacecetse, nta n’umwe ushaka kugaragaza ukuri kuri iyo mibiri, imwe ikaba iboneka bahinga cyangwa bakora imihanda.
Harindintwari Jean Paul warokokeye kuri Kiliziya ya Hanika ubwo yari afite imyaka 9 gusa, yavuze ko kugeza n’uyu munsi atarabona nyina umubyara ngo ashyingurwe mu cyubahiro kandi abamwishe atwite inda y’imvutsi akibabona bidegembya.
Ati: “Twari abana 7 mu muryango, ariko uhereye ku bavandimwe banjye 6 n’umuryango wo kwa data wose warazimye burundu, nta n’uwo kumfasha kubara inkuru warokotse.
N’uwo kwa mama hasigaye abantu babiri gusa. Muri abo hari abashyinguye muri uru rwibutso, abandi nka mama umbyara wari wahungiye hano agatemagurwa akavamo, akicirwa mu Kirambo asatuwe inda n’ubu sindabona umubiri we.”
Harindintwari wigeze kuyobora uyu Murenge wa Macuba, yavuze uburyo yagerageje kugira inshuti abamwiciye ngo arebe ko bamuha amakuru y’aho biciye nyina ariko ngo biba imfabusa.
Nubwo agendana iyo ntimba ariko, yashimiye Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, zabohoye u Rwanda bikabaha kwiyubaka.
Yanashimiye urungano rwe rwabafashije kubaho, n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bukora ibishoboka byose ngo busubiranye imitima yashengutse.
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel, na we yagarutse ku mibiri itaraboneka agira ati: “Twifuza gukomeza kwerekwa ahajugunywe imibiri y’abacu bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, basubizwe icyubahiro bambuwe bajugunywa ahadakwiriye nyuma yo kubica.”
Depite Uwanyirigira Florence, na we nk’umuntu uvuka muri uyu Murenge wa Macuba, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ingaruka nyinshi cyane, agashimira ubuyobozi burangajwe imbere na Perrezida Paul Kagame kuko kuzivamo byasabye imbaraga nyinshi cyane.
Ati: “Jenoside yasize ingaruka zidasanzwe kuko yasize umubare utabarika w’imfubyi n’abapfakazi, bafite ibikomere by’imitima no ku mibiri, ariko kugeza ubu ntibyabaheranye. Turabashimira ubwo butwari.”
Yavuze ko bibabaje cyane kubona hari abakomeje kwinangira kugaragaza aho bashyize imibiri y’abo bishe, avuga ko na bwo ari ubugwari bwiyongera ku bwo bagize babica.
Yagaye amahanga ataratabaye Abanyarwanda, avuga ko iryo pfunwe hari abo ritera gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yavuze ko icyumweru cy’icyunamo cyagenze neza, asaba abaturage guhozaho mu bikorwa bifata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994




