Nyamasheke: Umwana yagwiriwe n’igiti arapfa, babiri mu bagitemaga batabwa muri yombi

Umwana w’imyaka 8 witwaga Ndikumana Pacifique wo mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, yakurikiye abandi gutashya inkwi mu ishyamba ryarimo risarurwa, igiti kiramugwira arapfa, 2 muri 3 barimo barisarura batabwa muri yombi, umwe arabura.
Iryo shyamba riherereye mu Mudugudu wa Ruhinga II, mu Kagari ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke .
Abo bagabo uko ari 3 batemaga iryo shyamba ku kazi bari bahawe na Dushimimana Théophile utuye i Gashirabwoba mu Kagari ka Kagatamu na we ushakishwa kuko amakuru avuga ko byabaye ari mu mujyi wa Kigali, akaba yabitemesheje nta cyangombwa cy’ubuyobozi kibimwemerera afite.
Uwahaye amakuru Imvaho Nshya yagize ati: “Ubwo basaruraga iryo shyamba, haje abana batashyaga inkwi baturutse mu Murenge wa Giheke w’Akarere ka Rusizi duhana imbibi, umwana umwe igiti batemaga kimugwira mu mutwe, bamujyana mu bitaro bya Bushenge avirirana mu mazuru no mu matwi, ari muri koma, agejejwe ku bitaro, abaganga bakimwitaho ahita apfa.’’
Mugenzi we na we ati: “Babiri muri 3 batemaga iryo shyamba batawe muri yombi, undi yabuze aracyashakishwa, na Dushimimana Théophile wabahaye akazi arashakishwa ngo abazwe uburyo asarura ishyamba ririmo ibiti bikuze nta ruhushya afite.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yihanganishije umuryango wabuze umwana, asaba abasarura amashyamba kujya baba babifitiye uruhushya, bakanasarura mu buryo budateza impanuka.
Ati: “Turasaba abasarura amashyamba kujya babikora babanje kubisabira icyangombwa kuko iyo bayasarura babifitiye uburenganzira banagirwa inama y’ibyo bagomba kwitwararika muri uko gusarura ibiti, hanarimo kwirinda impanuka.”
Yavuze ko abatawe muri yombi barimo kubarizwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga, igihe abo bandi bagishakishwa.
Yanasabye ababyeyi kwirinda gukoresha abana imirimo ibarenze ubushobozi, kuko nk’umwana w’imyaka 8 kumutuma gutashya inkwi atari byo, hakwiye kujyayo abakuru, bafite imbaraga zo kuzikorera.
Ikindi ni uko bagiye gukangurira abasarura amashyamba kujya babanza gushaka ubwishingizi, kuko uretse n’umwana nk’uyu wagwirwa n’igiti kiri gutemwa, n’abayasarura ubwabo bashobora kuhahurira n’impanuka,ubwishingizi buhari bikaba bitateza ibibazo.
Yavuze ko mu ngamba bafashe, harimo kugenzura ko abasarura amashyamba hirya no hino mu Murenge babifitiye uruhushya, bakanagirwa inama yo kubikora kinyamwuga birinda impanuka.