Nyamasheke:  Umuhanda Kirambo-Susa-Cyato ubafatiye runini ushobora gucikamo kabiri

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abaturage bakoresha umuhanda Kirambo-Susa-Cyato mu Mirenge ya Kanjongo na Cyato yo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko hatagize igikorwa ushobora gucikamo kabiri kandi ubafatiye runini.

Babivuga bashingiye kuba uwo muhanda warangiritse bikomeye mu bice bitandukanye byawo kubera imvura imaze iminsi igwa ukaba ugenda utenguka hamwe na hamwe.

Abatuye aka gace bavuga ko uyu muhanda ubafatiye runini kuko ubahuza n’Isoko rya Kirambo, uruganda rw’icyayi rwa  Cyato, Ikigo Nderabuzima cya Ruheru, inganda za kawa, amashuri n’ibindi bikorwa remezo bakenera, ukanaba ingenzi ku buhahirane n’imigenderanire y’abaturage, ariko kuko udakorwa mu buryo burambye, bavuga ko uhora ubateza ibibazo bagahangayika.

Ubwo Imvaho Nshya yaganiraga n’abawukoresha buri munsi, bagaragaje impungenge z’ibice byawo byari bigiye gucikamo kabiri, n’ibiraro biwutinze byaboze bishobora guteza impanuka bityo bakaba basaba ubutabazi bwihuse ngo bakurwe muri ubu bwigunge.

Habyarimana Jean Paul utuye mu Mudugudu wa Kirambo avuga ko uheruka gukorwa mu myaka 16 ishize na bwo usa n’uwasondetswe kuko watangiye kwangirika utaramara kabiri.

Ati: “Birakabije cyane ahubwo kuko uretse n’imodoka, n’umumotari ashobora kumanuka gato akisanga mu kabande yarengewe n’amazi. N’umuntu ashobora kuhanyura nijoro akamanukiramo bikarangira, kuko harasadutse birenze.”

Avuga ko kubera ubworohe bw’igitaka cyawo n’inzira z’amazi zidakoze, amazi aturuka hejuru mu misozi yaho awuruhukiramo akawucukura, ahubatswe hatanakomejwe cyane hagasenyuka.

Abatuye igice cyangiritse cyane bavuga ko iyo imvura iguye bari mu isoko rya Kirambo batangira kubunza imitima, cyane ko ngo hari n’insoresore zihihisha zikabambura ibyo bahashye n’amatelefoni, kuko ziba zizi ko ntawazikurikira muri ibyo bice biteye inkeke. N’uteze moto, bivugwa ko aho yagombaga gutanga amafaranga 1500 agatanga 3500.

Nirere Vincent w’umumotari ati: “Wavuzwe igihe ariko tubona ko urangaranwa n’abayobozi. Natwe abamotari uratubangamira cyane kuko moto nshya ntishobora kumara kabiri, ari yo mpamvu abagenzi bavuga ko tubahenda ariko natwe nta kindi twakora.  Impungenge ni zose rwose.”

Nyirandayishimiye Charlotte Imvaho Nshya yasanze yaraye abyariye ku Kigo Nderabuzima cya Ruheru, yavuze ko uwo yari yibarutse ari uwa 2, inda ya mbere yavuyemo ataragera ku Bitaro bya Kibogora ubwo yari atwawe n’imbagukiragutabara.

Uyu muhanda wabanje gukorwa ariko wangirika hadaciye kabiri

Ibyo ngo byatewe n’uko umuvuduko w’imbagukiragutabara watumye agenda yisimbiza mu modoka birangira aguwe nabi.

Ati: “Nubwo ntabyemeza ariko mbona uriya muhanda waragize uruhare mu gukuramo inda kwanjye kuko nageze ku Bitaro bya Kibogora yavuyemo, kugenda nicekagura mu muhanda mubi ngatekereza ko ari yo ntandaro. Ababyeyi babyarira ku Bitaro bya Kibogora rwose turahangayitse cyane, n’ubu ndumva ari amahirwe akomeye kuba nabyariye aha ntongeye kuwugendamo ngo  unyangize  kubera ibinogo biwuzuyemo.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ruheru Nishyirembere Vérène, na we yemeza ko ari umuhanda mubi cyane bakaba bafite impungenge ko niwangirika burundu ubuzima buzarushaho kugorana.

Ati: “Ni umuhanda w’igitaka, urimo ibikuku byinshi ku buryo haba mu mvura haba mu zuba, imbangukiragutabara ijyanye umurwayi urembye cyangwa umugore uri ku nda mu Bitaro bya Kibogora, kugerayo amahoro ari aha Nyagasani wenyine. No kugira ngo ive ku bitaro igere hano ije ku mutwara, amasaha ikoresha ntiyayakoresha umeze neza kuko ni mubi cyane rwose bishoboka.”

Umuyobozi w’agateganyo  w’Akarere ka Nyamasheke Muhayeyezu Joseph Désiré, avuga ko nubwo bafite ikibazo cy’imihanda myinshi ihuza abaturage ifite ibibazo binyuranye, byatumye uriya udatekerezwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Yaboneyeho kuvuga ko mu ivugururwa ry’ingengo y’imari rigiye kuba muri uku kwezi k’Ukwakira, bagiye kureba icyawukorwaho.

Ati: “Ntitwategereza ingengo y’imari y’umwaka utaha umuhanda nk’uriya ufatiye runini abaturage ugiye gucikamo kabiri. Iki ni igihe twiteze imvura nyinshi cyane ishobora kuzangiza byinshi birimo n’iyo mihanda. Twawuherukaga mu mpeshyi ariko ubwo imvura yawangije ityo, tugiye koherezayo abatekinisiye bacu barebe igikenewe n’ingengo y’imari byatwara, ahangiritse hasanwe.”

Asaba abaturage kurwanya isuri kuko ari yo ahanini nyirabayazana y’icika ry’imihanda myinshi, cyane cyane nk’uriya wegereye umugezi cyane n’amazi yose n’igitaka isuri imanura biwukukumura igitaka cyose ikaroha muri iyo migezi, kuyirwanya ikaba ari imwe mu ngamba zatuma imihanda y’aka Karere yose ikozwe iramba.

Si aba barira gusa kuko n’abaturiye uwa Tyazo-Cyato bamaze igihe batakamba, aba Bushenge-Nyabitekeri n’abagana mu Murenge wa Karengera mu bice byawo byose bavuye kuri kaburimbo.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE