Nyamasheke: Muri 29 bagwiriwe n’urugomero 12 bavuyemo ari bazima

Amakuru atangwa n’Inzego z’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, agaragaza ko mu bantu 29 bagwiriwe n’urukuta rw’urugomero, hapfuyemo umunani, hakomereka icyenda mu gihe abandi 12 bavuyemo ari bazima.
Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, ikaba yatewe n’uburemere bw’urukuta kuko nta byuma byari byubakiyemo.
Bizimana Innocent wavuganye na Imvaho Nshya ari aho byabereye, yavuze ko yari mu kazi ke n’abandi baturage hafi y’uru rugomero, yumva urusaku rwinshi bavuga ngo rugwiriye abarukoragaho, benshi barapfuye, bihutira gutabara.
Ati: “’Ni urugomero ruri ku mugezi wa Nyirahindwe utandukanya Akagari ka Murambi n’aka Bisumo mu Murenge wa Cyato, rwubatse mu ka Bisumo. Ugereranije abahakoraga barengaga 60. Hari abari mu gice cy’imbere cyegereye umugezi barimo bagikotera na sima, hakaba ababaherezaga sima n’abasukaga itaka inyuma yarwo ngo ruhure n’umusozi uwegereye ntihabemo umwanya. Bigeze mu ma saa yine n’igice ruragwa.”
Akomeza avuga ko uru rukuta rwa metero hagati ya 25 na 30 z’uburebure na metero 5 z’ubujyejuru rwubakwa na Kompanyi ya DNG Rwanda Limited, rwari rwubakishije amabuye rwose rukaba rwaridutse kuri abo bakozi.
Rwatangiye kubakwa mbere gato ya COVID-19, muri COVID imirimo irahagarara, isubukurwa muri 2022 ikaba yari igikorwa.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, yabwiye Imvaho Nshya ko aya makuru bayamenye bakoherezayo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke n’inzego z’umutekano.
Ati: “Amakuru bahise bampa ni ay’abantu umunani rwagwiriye bahita bapfa na 12 bavuyemo ari bazima, umubare w’abakomeretse wo ntibarawumpa wose kuko bagishakisha ko nta bandi baba bakirimo, banabaza neza umubare w’abahakoraga n’ababonetse ngo harebwe niba nta kinyuranyo kirimo, niba kinarimo abatabonetse hamenyekane aho bari.”
Yakomeje agira ati: “Icyo barimo gukora ubu ni ukureba niba nta bandi baba basigayemo, banakusanye imibare yose tumenye umubare w’abahakoreraga, abari bahari, abaruhunze rukigwa n’abandi cyane cyane ko rwari rucyubakwa. Tunamenye ubushobozi bwarwo bw’amashanyarazi ruzatanga.”
Yihanganishije abahaburiye ababo muri iyo mpanuka, avuga ko bagiye guhumurizwa.
Ati: “Icya mbere cyihutirwa ni ukumenya imiryango y’abahaburiye abayo igahumurizwa, igafashwa gushyingura ba nyakwigendera no kuvuza abakomeretse.”
Yavuze ko mu byo bagiye kugenzura harimo no kureba ko abo bakozi bari bafite ubwishingizi, ati: “Ibikenewe byose ntegereje ko babimpa bavuye mu butabazi kugira ngo dushobore kubikurikirana neza,akantu ku kandi.”

