Nyamasheke: Kwibohora bimugejeje ku ishuri ry’abakozi 32 bahembwa asaga 12 000 000

Mugabe Eric w’imyaka 35, wo mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, amaze imyaka 7 ashinze ishuri Karengera Hope Academy, rikoresha abakozi 32, bahembwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 12 ku gihembwe, avuga ko abikesha Kwibohora kw’Igihugu.
Iryo shuri rimaze kugaba amashami 2, Bushenge Hope Academy na Macuba Hope Academy, abikesha kwibohora n’impanuro za Perezida Kagame wagize uruhare cyane mu kubohora Igihugu.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, ahuza ibikorwa bye no kwibohora, Mugabe Eric, avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri 2012, akajya kwigisha mu ishuri ryisumbuye, yakomeje kubabazwa no kubona mu Murenge we wa Kirimbi nta shuri ryigenga na rimwe ryaharangwaga.
Avuga ko yagize inzozi zo kuzahashinga ishuri ry’icyerekezo, amafaranga make yahembwaga aho yigishaga nka A2 akizirika akayabika, mu 2016 arabireka ajya gucuruza ariko inzozi ze zikiri za zindi.
Ati: “Naje kugira amahirwe, ntoranywa mu rubyiruko rwagombaga guhura n’Umukuru w’igihugu, duhurira muri Kigali Convention center ku wa 27 Ukuboza 2017. Nari najyanye imbanzirizamushinga yanjye ariko numva bikomeye, nkurikije uburyo gushora mu burezi bisaba igishoro kirnini,nta mufatanyabikorwa mfite.’’
Akomeza agira ati: “Narayigaragaje ndicara n’abandi bagaragaza iyabo, bamwe banavuga aho bageze mu iterambere. Impanuro yahaduhereye, atubwira ko urubyiruko turi imbaraga z’igihugu, no kubohorwa kwacyo byakozwe cyane na rwo, natashye nishyizemo ko bishoboka, mu 2018 ntangira gukodesha inyubako nkoreramo igitekerezo kiva mu mpapuro kijya mu bikorwa.”
Avuga ko yatangije 9 000 000, arakodesha, atangirana n’abana bake, bidateye kabiri COVID-19 imukoma mu nkokora, ariko intege ntizacika, irangiye umushinga arawukomeza, ishuri Karengera Hope Academy rifata umurongo uhamye.
Ati: “Nagize andi mahirwe akomeye, ubwo Umukuru w’Igihugu yasuraga Nyamasheke ku wa 27 Kanama 2022, mpabwa ijambo, mubwira aho ngeze mbikesha kwibohora, mubwira n’uburyo nashoye mu burezi kugira ngo nzibe icyuho twatewe n’ubuyobozi bubi bwabanje mbere butigeze buha amahirwe angana Abanyarwanda bose yo kwiga, nanazamure uburezi mu gace ntuyemo.’’
Yunzemo ati: “Amaze kunyumva yambwiye amagambo meza cyane ankomeza, anyongerera imbaraga zatumye uwo mwaka nshyira ishami mu murenge wa Macuba, abana baho n’ab’Imirenge baturanye babona ishuri bahoraga bifuza.”
Nyuma yaje gushinga ishami ry’ishuri Bushenge Hope Academy, ababyeyi baruhuka guta inyubako zabo ngo bajye gukodesha aho batura i Kamembe bashakisha amashuri meza y’abana.
Inama z’Umukuru w’Igihugu zamubereye ikiraro
Mugabe avuga ko inamaUmukuru w’Igihugu ahora agira urubyiruko by’umwihariko zamutinyuye, zimubera ikiraro kimugeza ku gushyira mu bikorwa umushinga w’uburezi.
Avuga ko kugeza ubu yumva intego ye yaragezweho kubera ibyo amaze kugeraho kuko yagize iki gitekerezo afite intego 4 zirimo kuzamura Akarere ka Nyamasheke mu burezi, cyane cyane Imirenge yagaragaragamo cyane iki kibazo.
Intego ya 2 avuga ko kwari ukugira umusanzu atanga mu Murenge we wa Kirimbi, wagera kuri byinshi by’ingirakamaro kandi w’igihe kirambye, asanga nta handi uri uretse mu burezi, cyane ko nta shuri nk’iryo yatekerezaga ryabarizwaga mu Mirenge ya Kirimbi, Gihombo na Mahembe.
Iya 3 kwari ugutanga umusanzu we mu burezi bufite ireme, iya 4 ikaba kubaka sosiyete nziza no kubera icyitegererezo urubyiruko, rukareka kwitinya no kurwereka ko ibyo Umukuru w’Igihugu ahora arubwira bishoboka no mu cyaro.
Ati: “Nazigezeho kuko mu myaka 7 gusa, navuye ku gukorera mu bukode i Karengera mu Murenge wa Kirimbi, ubu ngiye kuzuza ibyumba by’amashuri 12 bizatwara arenga 152 000 000, nkanateganya kubaka ibindi 9 mu Bushenge n’ibindi i Macuba, byose hamwe nteganya ko bizantwara arenga 260 000 000, buri gice cyakwakira abana barenga 500.”
Akomeza avuga ko mu mashami yose uko ari 3, harimo abarezi n’abandi bakozi 32 biganjemo urubyiruko, bahembwa, yose hamwe mu gihembwe hasohoka arenga 12 000 000, bakanatangirwa ubwishingizi.
Yubatse inzu 3 z’abatishoboye
Mugabe avuga ko amaze kubakira abatishoboye inzu 3, zirimo 2 mu Murenge wa Kirimbi, imwe mu wa Gihombo, akaba anateganya kubaka indi mu wa Bushenge, ziyongeraho abatishoboye 30 ba mu Murenge wa Kirimbi atangira mituweli buri mwaka n’ibindi, agashimangira ko atari kubigeraho, iyo Igihugu kitabohorwa.
Ashimira Perezida Kagame wafashe iya mbere agaharanira ko inzozi z’urubyiruko ziba impamo, anashimira Akarere ka Nyamasheke, ababyeyi n’izindi nzego zimushyigikira.
Bamwe mu babyeyi n’abo Mugabe Eric yahaye akazi, bashima imiyoborere myiza itanga amahirwe nk’aya.
Niyomugisha Gatera Josué, umucungamutungo muri Karengera Hope Academy, ati: “Uretse kuduhemba neza, tunamushimira uburyo atwubakamo icyizere, akatwereka amahirwe dufite dukesha igihugu kiyobowe neza, ko natwe bishoboka igihe twafata neza ayo dukorera, bituma tuyabika neza ngo natwe tuzagere ahashimishije.”
Nyirangirababyeyi Jacqueline,wo mu murenge wa Gihombo urerera muri Karengera Hope Academy, yagize ati: “Twari twaratagangaye, twarabuze ahizewe turerera abana bacu bato. Aho Mugabe Eric ashingiye iri shuri ndemera ngatanga menshi y’imodoka ya buri munsi izana uwanjye inamucyura ngo agire uburezi bufite ireme. Aravuga icyongereza n’igifaransa neza kandi ari mu wa 2 ubanza, bimpa icyizere cye cyiza cy’ejo hazaza.’’
Mugabe Eric asaba urubyiruko gukoresha imbaraga n’ubwenge rukiteza imbere. Ni umugabo ufite umugore n’abana 2.




Ndayiringiye David says:
Nyakanga 2, 2025 at 10:05 pmEric Mugabe uritwari komeza utange umusanzu kuburezi bwabana babanyarwanda