Nyamasheke: Kibogora hatangiye kubaga hadasatuwe umubiri bakoresha ikoranabuhanga

  • Imvaho Nshya
  • Mata 17, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ku Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke hatangijwe uburyo bwo kubaga agasabo kabika imyanda hadasatuwe umubiri w’umurwayi, ahubwo hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Itsinda ry’abaganga bakoze icyo gikorwa bwa mbere kuri ibyo bitaro ku ya 16 Mata 2025.

Ibyo Bitaro biri ku rwego rwa kabiri byigisha bya Kibogora (Kibogora Level Two Teaching Hospital).

Kuba begerejwe serivisi yo kubaga abarwayi hifashishijwe ikoranabuhanga hadasatuwe umubiri rizwi nka Laparoscopic surgery ni igisubizo kuri bo, kuko bagiye kujya bafasha ababagana kandi bigafata igihe gito.

Ukuriye itsinda ry’abaganga babaze agasabo kabika imyanda, Dr Ronald Tubasïime yasobanuye ko ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bufata igihe gito kandi n’umurwayi agakira vuba.

Yagize ati: “Ni uburyo bwiza, aho ukata akenge gato ku mubiri w’umuntu ukinjizamo kamera n’utwuma tugufasha kureba igice ushaka kubaga noneho ukabirebera kuri televiziyo.

Iyo ubirebeye kuri televiziyo ubasha kureba neza aho ugomba kubaga n’igice kigomba gukurwamo, utwuma wifashishije twa twenge wagiye ushyira mu mubiri w’umuntu ngo ukuremo igice ushaka gukuramo cyangwa ubashe gusana ahangiritse mu nda y’umuntu.”

Igikorwa kimara iminota 30 mu gihe ubusanzwe byafataga hafi amasaha 2 kuko byasabaga gusatura umubriri w’umurwayi ahantu hanini.

Bamwe mu baturage bivuriza ku Bitaro bya Kibogora bavuze ko bishimiye kuba iyo serivisi itangiwe hafi yabo bibaruhuye kujya kwivuriza kure.

Umwe muri bo yagize ati: “Twakiranye na yombi iyi serivisi yo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko ubundi twajyaga twumva ari uburyo bukoreshwa ku bantu bo muri Kigali.”

Yagarutse ku byiza bakesha iyo serivisi yo kubaga hisunzwe ikoranabuhanga.

Ati: “Ibyiza by’iyo serivisi ni uko hatagaragara inkovu ndetse umuntu adatinda mu bitaro, ntibigore umuryango mu buryo bwo kutugemurira.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Umutoniwase Bernard, yasobanuye ko iyo serivisi izabafasha kurushaho kunoza no kwakira abarwayi babagana.

Ati: “Abo twakiraga umubare uraza kwiyongera, kuko abongabo turimo kubaga ubu ntibazaga ahangaha, abashaka kubagwa binyuze muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bajyaga i Kigali, bagiye kwiyongera ku bo twabagaga.”

Yasabye abaturage kudakomeza kujya kure, bakivuriza ku bitaro bya Kibogora bagahabwa serivisi zo kubagwa batabateye ibisebe binini.

Abakora mu rwego rw’ubuzima bavuga ko gahunda yo kubaga umurwayi hatabayeho gusatura ari kimwe mu bifasha umurwayi guhabwa serivisi nziza mu gihe cyo kubagwa kandi agakira vuba.

Si ubwa mbere uburyo bwo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga bikozwe kuko mu 2019, hifashishijwe ikoranabuhanga, herekanywe igikorwa cyo kubaga hatabayeho gusatura umurwayi wari ufite utubuye mu gasabo k’indurwe twamuteye ‘infections’. Abamubagaga bavuga ko iyo atabagwa uburwayi yari afite bwari kuzamutera kanseri.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe cy’isaha imwe gusa, cyakurikiwe n’’Inama y’intumwa zo mu bihugu 15 byo hirya no hino ku Isi zari zitabiriye inama yigaga ku ikoranabuhanga mu binyabuzima.

Ubusanzwe Ibitaro bya Kibogora byakira abarwayi barenga 5 000 mu kwezi muri bo abari hagati ya 300 na 400 bahabwa serivisi zo kubagwa. 

Mu Ntara y’Iburengerazuba, ibitaro 7 bihabarizwa byose byohereza ku bya Kibogora abarwayi bakeneye kubagwa.

Ku bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke hatangiye serivisi yo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga
  • Imvaho Nshya
  • Mata 17, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE