Nyamasheke:  Guhashya ba rushimusi byatumye umusaruro w’uburobyi wikuba inshuro zisaga 4

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 23, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Gushyira imbaraga mu kurwanya ba rushimusi bangizaga abana b’isambaza n’indugu mu kiyaga cya Kivu gifunze zatumye umusaruro wikuba inshuro zirenga 4, kuko mu minsi 10 gusa uburobyi busubukuwe harobwe toni 62 n’ibilo 746 by’isambaza n’indugu mu gihe mbere baroba ibilo biri hagati ya 400 na 750 ku munsi.

Muhigirwa Pierre, umurobyi wo mu Murenge wa Nyabitekeri, avuga ko abakoresha imitego itemewe mu kwangiza utwana tw’isambaza bahombya igihugu cyane.

Ati: “Nk’urugero hari umutego witwa igikuruzo. Ni supaneti zigera kuri 25 bazingira hamwe, hari n’abageza kuri 30. Zikurura utwana n’amagi n’ibyari zarikagamo ku buryo iyo ukuruye rimwe gusa uba ukuruye isambaza zarobwa n’abarobyi b’Akarere kose ijoro ryose. Na Kaningini ni mbi cyane kuko yo inagira ubumara bwangiza utwana tw’isambaza, wawutegesha umusaruro ukangirika cyane.”

Bibakumana Fidèle na we w’umurobyi yagize ati: “Turashimira cyane buri wese wagize uruhare mu kurwanya ba rushimusi kugira ngo umusaruro wongere uboneke kuko twafunze uburobyi ukoresha ikipe aroba hagati y’ibilo 4 na 10. Ubu arabona ibilo 312 nubwo byadutwaye imbaraga duhashya abo bangizi, imbaraga zacu ntizapfuye ubusa, umusaruro urigaragaza.”

Abacuruzi b’isambaza n’abaguzi bazo bavuga ko borohewe.

Mukamazimpaka Esther uzicuruza, ati: “Bimeze neza rwose turazibona. Twafunze ibase y’ibilo 24 igeze ku mafaranga 160 000, ubu ni hagati y’amafaranga 80 000 na 90 000. Biratuma n’ushaka iza 500 n’iza 200 azibona, bifashe kurwanya imirire mibi mu bana.”

Mukamana Athanasie waganiriye na Imvaho Nshya aje kuzigura, yagize ati: “Muri iyi minsi abana bacu bafashwe neza cyane, nta bibazo by’imirire mibi,kuko uragura n’udusambaza rwa 200 ugatekera umwana. Turasaba abayobozi, inzego z’umutekano n’abarobyi gukomeza gushyiramo imbaraga.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’uburobyi mu Karere ka Nyamasheke Mugenzi Gerard, avuga ko uburobyi mu kiyaga cya Kivu bwahagaritswe amezi 2, kuva ku wa 10 Kanama kugeza ku wa 10 Ukwakira 2025, hagamijwe ko isambaza n’indugu byongera bikororoka, umusaruro ukiyongera.

Ati: “Ku munsi wa mbere twari twarobye toni 1 n’ibilo 450, mbere yuko dufunga twari tugeze ku bilo hagati ya 400 na 750 ku munsi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, avuga ko imbaraga zashyizwe mu kuganiriza abarobyi ubwabo bakaba aba mbere mu guhashya ba rushimusi kuko abenshi babaga ari bamwe muri bo.

Ati: “Habayeho kuganiriza n’abayobozi b’Inzego z’ibanze bo mu Mirenge ikora ku kiyaga cya Kivu, bihanangirizwa ko uzafatwa akingira ikibaba cyangwa afatanya na ba rushimusi azabihanirwa bikomeye, basabwa imbaraga n’ubufatanye n’izindi nzego mu kubahashya, none ni wo musaruro twishimira byatanze, tugomba gukora ibishoboka byose ngo izi mbaraga n’ubu bufatanye ntibizasubire inyuma.”

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr. Uwituze Solange, avuga ko muri rusange umusaruro wiyongera bigaragara nyuma y’ifungura ry’ikiyaga cya Kivu kuko ifungwa riba umusaruro waragabanyutse cyane.

Ati: “Iyo ifungura rigeze amafi aba yungutse uburemere bwinshi. Aba yararuhutse yaranabonye umwanya wo kororoka.’’

Ati: “Nk’urugero rw’umusaruro unyuzwa ku myaro yemewe mu makoperative y’ihuriro, umusaruro ugereranyije na mbere ya Kanama 2025, muri Rubavu umusaruro wavuye ku bilo 400 ku munsi ubu ni ibilo 2 947, Rutsiro byavuye ku bilo 800 bigera ku 5 317, Karongi byari ibilo 600bigera ku 1 121,5; Rusizi byavuye ku bilo 300 bigera ku 2 214, Nyamasheke byari ibilo 800 bigera kuri 6 400,1.

Ashishikariza abarobyi gukomeza kubahiriza igihe cy’ifunga n’ifungura n’imikoranire inoze igakomeza hagati yabo n’inzego z’ubugenzuzi kugira ngo hahashywe ba rushimusi  kimwe no kongera umusaruro binyuze mu buryo bugezweho bwo korora amafi no gukoresha imitego yemewe ngo intambwe imaze guterwa idasubira inyuma.

Abagore bazicuruza bavuga ko ubucuruzi bwazo bugenda neza
barobyi bavuga ko batazatezuka ku kurwanya ba rushimusi
Ibase y’isambaza yari igeze ku 160 000 Frw mu ifunga, ubu iragura hagati y’amafaranga 80 000 na 90 000
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu Karere ka Nyamasheke,Mugenzi Gérard avuga ko kurwanya ba rushimusi mu buryo bukomatanyije byongereye umusaruro
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 23, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE